Miliyoni 395 Frw zashyizwe ku meza y'urubyiruko rufite imishinga yunguka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urubyiruko ruzayahabwa ni uruzaba rwatsinze mu marushanwa azwi nka 'AGUKA Ideation Final Pitching', aho abafite imishinga mu gihugu hose banyura imbere y'akanama nkemurampaka bakagaragaza ibyo bakora.

Amarushanwa y'uyu mwaka yabaye guhera ku wa 08 Kanama 2024 akaba arasoza kuri uyu wa 09 Kanama 2024.

Ku wa 10 Gicurasi 2023 ni bwo Minisiteri y'Urubyiruko ku bufatanye n'iy'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, EU, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP, byatangije Umushinga wiswe AGUKA uzamara imyaka ine.

Washyizweho mu guhangana n'ibibazo by'ibura ry'akazi, ugafasha urubyiruko kwihangira imirimo, aho biteganyijwe ko muri ayo mezi 48 hazaba hamaze guhangwa imirimo ibihumbi 100.

Uzarangira kandi hatewe inkunga imishinga 4000 iri mu nzego zitandukanye nk'ikoranabuhanga, ubuhinzi, uburezi n'izindi, haba ku mahugurwa no kubona igishoro, AGUKA ikazatwara agera muri miliyari 8 Frw.

Ubwo yatangizaga iyo mishanga, Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Abdallah Utumatwishima, yagaragaje ko mu ihererekanyabubasha, mu byo babwiwe kwitaho ngo uyu mushinga wabimburiye ibindi, bijyanye n'ibiwitezweho n'abo uzafasha mu buryo buziguye n'ubutaziguye.

Yagize ati 'Ni umushinga munini ariko ukeneye igitekerezo ahanini. Urubyiruko rurasabwa kuzana ibitekerezo byabo byiza noneho abafatanyabikorwa bawo bose bagatanga umusanzu mu kubyagura no kubitera inkunga. Mushake ibyo mukora mushoboye kandi mubikore neza natwe tuzabafasha.'

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko kuri ubu bitaye ku nkingi eshatu z'ingenzi zirimo gushaka imirimo ku rubyiruko, rugafashwa kwidagadura no kwimakaza imyitwarire myiza kuko ari yo ituma umuntu akora umurimo akawunoza.

Mu cyiciro cya AGUKA cy'uyu mwaka urubyiruko 5081 rufite imishinga itandukanye rwari rwiyandikishije kurushanwa, ariko hakurwamo 200 na bo bazakurwamo 100 batsinze buri wese agahabwe 3000$ (arenga miliyoni 3,9 Frw) atazasubiza.

Kurushanwa byabereye mu turere twa Musanze, Karongi, Kayonza, Huye, na Nyarugenge mu bigo by'urubyiruko biherereye muri utwo turere.

Urubyiruko rurenga 1000 rumaze guhabwa amahugurwa ajyanye n'uburyo bakora imishinga ibyara inyungu, ikanatanga akazi ku bantu benshi, kuva umushinga watangira

AGUKA ni umwe mu mishinga izafasha leta muri gahunda yo guhanga imirimo ku bantu batandukanye. Mu myaka irindwi ishize hahanzwe imirimo igera kuri miliyoni 1,2 ihwanye na 80% y'iyari yarateganyijwe.

Mu myaka itanu iri imbere hazahangwa nibura imirimo ibihumbi 250 buri mwaka hagamijwe kongera umusaruro no kuzamura ubukungu bw'igihugu.

Biteganyijwe ko umuhango wo guhemba imishinga yahize indi muri uyu mwaka binyuze muri AGUKA, uzaba ku wa 17 Kanama 2024 aho u Rwanda ruzaba runizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko.

Urubyiruko rufite imishinga ibyara inyungu ruri guhatanira arenga miliyoni 395 Frw
Ufite umushinga wese anyura imbere y'akanama nkemurampaka harebwa niba umushinga afite ukoreka
Urubyiruko 200 ni rwo ruzatoranywamo 100 rufite imishinga yahize indi ubundi buri wese ahabwe 3000$ yo gushora mu bikorwa bye atazasubiza

Amafoto: MoYA




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyoni-395-frw-zashyizwe-ku-meza-y-urubyiruko-rufite-imishinga-yunguka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)