MINALOC yahagaritse amatorero arenga 40 adafite ubuzima gatozi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi, yandikiwe abayobozi b'uturere kuri kuri uyu wa 22 Kanama 2024, yashyizweho umukono na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yabasabye guhagarika imiryango ishingiye ku myemerere iri ku mugereka w'iyo baruwa.

Yagaragaje ko ibyo bishingiye ku ibaruwa y'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, ndetse no kuba hamaze igihe hakorwa ubugenzuzi ku miryango ishingiye ku myemerere, bikagaragara ko hari ikwiye guhagarara.

Iyo baruwa ikomeza igira iti 'Mbandikiye mbasaba guhagarika imiryango n'ibikorwa by'imiryango iri ku mugereka w'iyi baruwa n'indi yose ikora bitemewe n'amategeko aho yaba ikorera hose hirya no hino mu gihugu.'

Umugereka wagaragayeho amadini n'imiryango itandukanye irenga 40 irimo isanzwe imenyerewe cyane mu Rwanda.

Harimo nk'Itorero rya Misiyoni y'Abaluteri muri Afurika ryakoreraga mu Rwanda mu Ntara zitandukanye by'umwihariko mu Burasirazuba.

Hari kandi Itorero rya Philadelphia Church, Umugeni wa Kristo, Abagorozi, Abakusi, Abanywagake, Abarokore, Abavandimwe Church, Agape Sanctualy, Assemblies of Lord, Bethel Miracle Church, Intumwa n'Abahanuzi, Isoko Ibohora, Ivugurura n'Ubugorozi, Redeemed Baptist Church, Salvation Church n'andi atandukanye.

Ibyo bibaye nyuma y'uko hari andi matorero aherutse guhagarikwa gukorera mu Rwanda arimo Umuriro wa Pentekote na Ebenezer Rwanda yazize kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.

Ni nyuma kandi y'ubugenzuzi bwakozwe na RGB ku bufatanye n'inzego z'ibanze bwasize insengero hafi ibihumbi umunani zifunzwe by'agateganyo kubera kutuzuza ibisabwa.

Umuyobozi w'Abaruteri muri Afurika ishami ry'u Rwanda, Seburikoko Celestin, yemereye IGIHE ko ayo makuru yo gufungirwa yayamenye ndetse yemeza ko bari batarabona ubuzima gatozi bubemerera gukorera mu Rwanda nubwo bari batangiye inzira zo kubushaka.

Yagize ati 'Mu by'ukuri ntabwo bintunguye kuko ndabizi neza ko umuryango wose cyangwa igikorerwa mu gihugu kigomba kuba kizwi kandi twari twarakoze ibyo dusabwa, twarasabye ibyangombwa byose ariko hari ibyo bari baradusabye ko dukosora…nari nabitunganyije uretse ko ntarabisubizayo [kuri RGB].'

Seburikoko yagaragaje ko agiye kujya kubaza neza niba bashobora gukomeza inzira yo gusaba ubuzima gatozi cyangwa niba bafunzwe burundu kuko bari bahawe icyemezo cyo gukora cy'agateganyo ariko kiza kurangira.

Itorero rya Misiyoni y'Abaruteri muri Afurika, ryatangiye gukorera mu Rwanda mu 2015 rikaba rifite abakirisitu 2037 hirya no hino mu gihugu.

MINALOC yahagaritse insengero zirenga 40



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minaloc-yahagaritse-amatorero-arenga-40-adafite-ubuzima-gatozi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)