Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo hatangazwaga amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye by'umwaka wa 2023/2024.
Nko mu mashuri abanza, Minisitiri yagaragaje ko nubwo muri rusange abanyeshuri batsinze ku kigero cya 96,8% hakiri icyuho mu masomo amwe n'amwe nk'Imibare n'Icyongereza kuko abana batayatsinze cyane.
Ku ruhande rw'abo mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye byagaragaye ko batatsinze neza amasomo ya siyansi arimo Ubugenge, Ubutabire, Ibinyabuzima n'Imibare.
Minisitiri Twagirayezu Gaspard yagaragaje ko bijyanye n'icyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kongera abanyeshuri biga amasomo ya siyansi, aya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro, hakenewe kongera imbaraga mu myigishirize y'ayo masomo.
Ati 'Buriya iyo twakoze isuzuma nk'uku dusubira inyuma tukareba uko abanyeshuri bakoze ariko natwe turisuzuma. Yaba abashinzwe uburezi, abarimu n'abagenzuzi tukareba icyo twakosora cyangwa twakongeramo imbaraga.'
Yakomeje agira ati 'Ikigaragara ni uko yaba Imibare, Icyongereza n'amasomo ya siyansi, ni ibintu bikeneye gushyirwamo imbaraga haba kureba uko tubyigisha, gufasha abarimu no kureba ibikoresho byifashishwa mu mashuri.'
Minisitiri Twagirayezu, yagaragaje ko hakiri icyuho cy'uko bimwe mu bigo by'amashuri bidafite ibikoresho by'ibanze nka laboratwari n'ibindi bikenerwa ariko ko bizagenda byongerwa uko ubushobozi buzajya buboneka.
Ati 'Ibikoresho ntabwo biragera aho twifuza, birimo ibijyanye na Laboratwari ndetse n'ibindi bikoresho byibanze ariko tugenda tubyongera buri mwaka.'
Imibare y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi mu mashuri, NESA, igaragaza ko mu mwaka w'amashuri wa 2023/2024 mu 143167 bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange cy'ayisumbuye muri bo 60% gusa ari bo batsinze Ubugenge, 89,9% batsinda Ibinyabuzima, Ubutabire ni ku kigero cya 80,8% mu gihe Imibare bayitsinze ku kigero cya 90,3%.
Mu mashuri abanza, abakoze ibizamini bisoza icyo cyiciro abatsinzwe Icyongereza bangana na 9,35% mu gihe imibare bangana na 28,06%.