MINEDUC yashyize umucyo ku kibazo cy'abarimu basabye guhindurirwa ibigo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2024, ubwo Minisiteri y'Uburezi, MINEDUC yatangazaga amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'ibisoza icyiciro rusange, mu mwaka w'amashuri wa 2023/2024.

Aya manota yatangarijwe ku Cyicaro cy'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze, REB giherereye i Remera.

Mu busanzwe hari uburyo butatu umwarimu ashobora kunyuramo asaba guhindurirwa ikigo, burimo kuba abarimu babiri bagurana, kuba abarimu basimburanwa mu karere no kuba abarimu bava mu karere kamwe bajya mu kandi.

Muri uyu mwaka abarimu basabwe kugurana babiri babiri [paires] zari 73, izari zijuje ibisabwa zari 49 kandi kugurana bigenda neza. Bivuze ko muri iki cyiciro abari bemerewe kugurana 100% bose bafashijwe bigakunda.

Ku bijyanye n'abarimu bimukaga imbere mu karere hari hakiriwe ubusabwe bw'abarimu 856 muri bo harimo 498 bujuje ibisabwa, aho 343 ari bo bafashijwe kwimurirwa ku bigo bari basabye.

Ku bijyanye no kwimuka umwarimu ava mu karere kamwe ajya mu kandi, ubusabe bwari bwakozwe n'abarimu 2,235 muri bo 1,226 ari bo bonyine bujuje ibisabwa mu gihe 751 ari bo babashije kubonerwa umwanya barimurwa abandi kugeza ubu imyanya ikaba itaraboneka.

Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yagaragaje ko kwemeza ubusabe bw'abarimu bwo kwimurwa bigomba gukoranwa ubushishozi kugira ngo hirindwe amakosa amwe n'amwe.

Ati 'Aha icyo nakongeraho dukurikije imibare tugenda tubona nk'urugero akarere kamwe abarimu 272 basabye kukajyamo mu gihe muri ako karere abarimu 48 bonyine ari bo gusa basabaga kuvamo.'

'Bivuze ko mu gihe cyo kwimura hari igihe umwarimu asabwa kwimurwa ariko twareba tugasanga imyanya ntayihari cyangwa tugasanga harimo n'aho tuba dufite imibare myinshi y'aho bashaka kuva ariko abajyayo ari bake. Ubwo rero tugomba kwicara tukareba imyanya iri buboneke n'itari buboneke.'

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko iyi gahunda ikomeje kwitabwaho ari na ko abarimu bashya bagenda bahabwa imyanya mu mashuri hirya no hino mu gihugu yaba abo mu mashuri y'incuke kugera mu ayisumbuye.

Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko hari abarimu basaba kwimurirwa mu tundi turere cyangwa mu yandi mashuri ntibikunde



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yashyize-umucyo-ku-kibazo-cy-abarimu-basabye-guhindurirwa-ibigo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)