MINISANTE yatanze impuruza ku cyorezo cya Mpox (VIDEO) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko hari gushyirwa imbaraga mu gushyiraho ingamba zo guhangana n'iki cyorezo kugira ngo kidakwirakwira muri benshi, cyane ko hari bamwe bagisanganywe barimo abavuwe bagakira.

Yagize ati "Twizeye ko mu minsi ya vuba Mpox izaba yahagaritswe nta muntu n'umwe uri kuyigaragaraho mu Rwanda. Ubushobozi burahari inzego zose zibirimo icyo dusaba ni uko buri wese ashyiraho uruhare rwe ugaragayeho ibimenyetso akihutira kujya kwa muganga ndetse akamenyesha n'abandi bahuye natwe inzego z'ubuzima tukabishyiramo imbaraga,"

"Kugira ngo turusheho kwirinda iyi ndwara ni byiza ko uwamenye ko ayirwaye yakwirinda kuyikwirakwiza mu bandi akaba aretse kujya ahantu hari abantu benshi mu gihe ari mu rugo anywa imiti kuko ntibisaba kuva kwa muganga ari uko wakize burundu."

Minisitiri w'Ubuzima yavuze ko u Rwanda rwashyizeho ingamba nyinshi zirimo gukorana n'inzego zose zirimo abajyanama b'ubuzima bakagenda urugo kurundi bareba ko nta muntu waba afite ibyo bimenyetso bya Mpox, kuko hari n'ushobora kugira ibyo bimenyetso atari Mpox arwaye, "ariko tubimenya ari uko wageze kwa muganga ugapimwa."

Mpox ku muntu wayanduye bitwara hagati y'imitsi itatu n'imitsi 14 kugira ngo ibimenyetso bigaragare, bitangira ari ibiheri biza ku mubiri cyane cyane mu maso, ku maboko no mu myanya y'ibanga bishobora no gukirwa ahandi henshi biza bifitemo utuzi dukenda dutindamo tukuma kagahunguka uko umunru agenda akira.

Kugira ibyo biheri bijyana kenshi no kugira umuriro, ushobora kuza ari mucye cyangwa ukaza ari mwinshi, ikindi n'uko bica intege. Ibyo bimenyetso iyo bigaragaye umuntu akavurwa nyuma y'ibyumweru 2 cyangwa 3 aba yakize, abo twabonye kugeza ubu ntawagize ikibazo cyo gutinda kwa muganga cyangwa se ngo ahitwanwe niyo ndwara.

Mpox ibamo ibyiciro byinshi ariko ubu hari grade 1B ari na yo yagaragaye mu Rwanda, muri Congo bakagira grade 1 naho muri Afurika y'Iburengerezuba bakagira grade 2, iri mu Rwanda ikaba ifitanye isano niyagaragaye muri Congo.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko mu Rwanda abo yagiye igaragaraho cyane ari abakora uburaya cyangwa abakora imibonano mpuzabitsina kenshi kuko yandura cyane binyuze mu guhuza imibiri bitandukanye cyane na Coronavirus kuko yo wasangaga ari mu buhumekero.

Imibare igaragaza ko abantu bari mu myaka 25, 30 na 40 ari bo bari kwandura iyi ndwara cyane bitewe n'uko ari bo bakunda gukora imibonano mpuzabitsina, turakangurira abantu kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina kabone n'ubwo yaba ikingiye.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yatangaje ko bari gukorana n'izindi nzego zose mu guhangana na Mpox



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisante-yatanze-impuruza-ku-cyorezo-cya-mpox-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)