Minisitiri Sebahizi yagarurse ku ngamba zo guteza imbere 'Made in Rwanda' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, aho yemeje ko hari ibikwiye kwibandwaho birimo kuzamura ubuziranenge bw'ibikorerwa imbere mu gihugu no kureba icya korwa ngo ibiciro byabyo bibe bitari hejuru cyane.

Yagize ati 'Ibizakorwa ni byinshi kandi birashoboka, icya mbere ni uko ibigo by'ubuziranenge tubifite, haramutse hari ubushobozi bidafite nabwo bwakongerwa kugira ngo birusheho gufasha inganda gukora ibintu bijyanye n'ubuziranenge mpuzamahanga.'

Yagaragaje ko ku birebana n'ubuziranenge habamo ibyiciro bityo ko mu gihe umuntu areba ubuziranenge bw'ibicuruzwa bye agomba guhanga amaso isoko ateganya kubicuruzaho.

Minisitiri Sebahizi yavuze ko yemeza ko u Rwanda rukwiye gukora byose ruhanze amaso isoko mpuzamahanga ku buryo ibikorwa biba byujuje ubuziranenge busabwa ku rwego mpuzamahanga.

Ati 'Niba uri kureba isoko ry'ibihugu bya Afurika y'iburasirazuba icyo gihe uzareba niba ibicuruzwa byawe byujuje ubuziranenge bujyanye n'aho, niba ari isoko rya Afurika naho bibe bityo.'

Benshi bakunze kwinubira uko usanga ibintu byakorewe mu Rwanda bishobora kugera ku isoko imbere mu gihugu biri ku biciro byo hejuru ugereranyije n'ibiba byavuye mu mahanga, ibintu bagaragaza ko bishobora gukoma mu nkokora gahunda ya Made in Rwanda.

Minisitiri Sebahizi yemeza koko ko ibiciro bishobora kuba imbogamizi kuri iyo gahunda ariko ko hakwiye kuba inyigo yizweho neza ku buryo inganda zikorera mu Rwanda zishyirwa aho zishobora kubona ibikorwa remezo by'ibanze bikenerwa muri zo.

Ati 'Igiciro gishobora kuba imbogamizi ndabyemera, kuko hari serivisi zikenerwa kugira ngo uruganda rukore igicuruzwa kugera kigeze ku isoko. Niba rero ari made in Rwanda n'ubundi ni serivisi zitangwa n'abanyarwanda.'

Yakomeje agira ati 'Kimwe mu bibazo bigiye gukemuka kandi numva bishoboka, niba ufite uruganda i Kigali, ibyo ukoresha muri urwo ruganda ukaba ubivana i Rwamagana cyangwa Kayonza, kandi bikaba bigize 80% by'igicuruzwa cyawe, icyakuzanye i Kigali gusa ari ukubona amashanyarazi n'umuriro, icyakabaye cyiza ni uko Leta yabiguhera i Kayonza aho ukura bya bikoresho byawe by'ibanze.'

Yemeza ko ibyo bikozwe neza waba ugabanyije igiciro cy'ubwikorezi, amafaranga y'umurimo n'ibindi, hanyuma igicuruzwa kizaboneka kiri ku giciro cyo hasi ugereranyije n'ibitumizwa hanze.

Minisitiri Sebahizi ashimangira ko mu bijyanye n'ubucuruzi, u Rwanda rukwiye gukora ibishoboka byose rukagabanya icyuho kikigaragra hagati y'ibitumizwa mu mahanga n'ibyoherezwayo kuko byo bikiri hasi cyane.

Ati 'Ubundi ubucuruzi bwiza ni ugufata umusaruro wawe, ibyo ukora ukabishyira ku isoko, ryaba mu gihugu imbere cyangwa isoko mpuzamahanga, ubwo nibwo bucuruzi bufite ishingiro. Niba ufite ubwo gukura ibintu hanze gusa ukemura ikibazo cy'abakenera ibyo bicuruzwa ariko nta mirimo watanze ku banyarwanda ahubwo urimo gukorera uwakoze ibyo bicuruzwa.'

Nko muri Kanama 2024, Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko ikinyuranyo cy'ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga n'ibyo rwoherejeyo cyageze kuri miliyoni 411.62 $ muri Kamena 2024, bingana n'izamuka rya 30.88% ugereranyije na miliyoni 314.50 $ cyariho muri Kamena 2023.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda yemeza ko iyo utanze umusaruro mu gihugu imbere uba ukemuye ibibazo bibiri, birimo guha abaturage bawe ibyo bakeneye n'amafaranga yabo akaguma mu gihugu imbere ndetse no kwirinda gushaka amadevize.

Ibindi yagaragaje bigomba gushyirwamo imbaraga ni uburyo bwo kugeza umusaruro ku isoko ku buryo abakora batagorwa no kubona isoko mu gihe umusaruro wabo wiyongereye.

Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri, NST2, iheruka gutangazwa yerekana ko mu myaka itanu iri imbere, u Rwanda ruzaba igicumbi cy'ibicuruzwa bifite ireme byakorewe mu gihugu, bizamura ubukungu kandi bikongera imirimo, bitewe n'ishoramari rikomeye mu buhinzi, inganda n'ibikorwa by'ubucuruzi.

Minisitiri Sebahizi yagaragaje ko hari ingamba zizafasha mu gutuma gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda 'Made in Rwanda' igira imbaraga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-sebahizi-yagarurse-ku-ngamba-zo-guteza-imbere-made-in-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)