Minisitiri Sebahizi yashyikirijwe inshingano muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda agaragaza ibyo azibandaho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 20 Kanama 2024, ku cyicaro cya Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda.

Prof. Ngabitsinze yagaragarije Minisitiri mushya, ibyo bagezeho mu gihe cy'imyaka ibiri yari amaze muri izo nshingano ndetse n'ibikeneye gushyirwamo imbaraga.

Minisitiri Sebahizi Prudence yabwiye IGIHE ko mu byo yeretswe harimo n'ibijyanye n'ibibazo byagiye bigaragara mu kugeza umusaruro ku isoko ashimangira ko hagiye gushyirwaho ingamba zifatika.

Ati 'Hari lisiti y'ibyo banyeretse, hari ibyo bakoze byiza hari n'ibyo bari batangiye gukora batari banoza, byose babinyeretse ngo nkomerezeho. Icya mbere ni ukureba ibyo bamaze gukora ngakomerezaho ngo hatagira ikidindira ndetse tukarenzaho.'

Yakomeje agira ati 'Ibibazo byagaragaye muri iyi Minisiteri ahanini bishingiye no kugeza ibicuruzwa ku masoko, ibyatangiye bivugwa cyane cyane ni umusaruro w'ubuhinzi, buriya umusaruro w'ubuhinzi ntabwo uhoraho iyo waziye rimwe ushobora kuza ntuhure n'ubushobozi isoko ryari rifite cyangwa hakaba n'igihe urumba ibiciro bikazamuka rero haba hakeneye gushyirwaho ingamba.'

Yagaragaje ko icyo ari kimwe mu bibazo byihutirwa cyane bigomba gushakirwa igisubizo.

Minisitiri Sebahizi kandi yagaragaje ko mu gukemura icyo kibazo hakenewe ingamba zihuriweho n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi.

Prudence Sebahizi yari Umuyobozi mu Bunyamabanga bushinzwe Isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, ushinzwe imikorere y'inzego no guhuza gahunda z'ibikorwa.

Yize ubukungu n'amasomo y'iterambere muri Kaminuza y'u Rwanda, ndetse afite Imyamyabumenyi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'Ingamba z'Iterambere Mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza y'i Seoul yo muri Koreya y'Epfo.

Umwanya yariho mu bunyamabanga bwa AfCFTA muri Ghana, yawugiyeho mu 2022. Mbere yaho, kuva mu 2015 kugera mu 2022, yari Umujyanama mu bya Tekiniki n'Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubucuruzi n'Inganda muri Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika i Addis Ababa muri Ethiopia.

Kuva mu 2012 kugera mu 2014, yagizwe Umuhuzabikorwa w'Ihuriro ry'imiryango itegamiye kuri Leta yo muri Afurika y'Iburasirazuba.

Ni mu gihe kuva mu 2007 kugera mu 2012 yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komite ishinzwe ukwihuza kw'akarere, mu biro by'Umukuru w'Igihugu by'umwihariko afasha Umujyanama w'Umukuru w'Igihugu mu bijyanye n'Ububanyi n'Amahanga.

Kuva mu 2005 kugera mu 2007, yari Umushakashatsi wungirije mu mushinga wakoreraga muri Minisiteri y'Imari n'Inganda.

Minisitiri Sebahizi yemeje ko hari ibyihutirwa yabonye bikeneye kwitabwaho
Prof. Ngabitsinze yagaragarije umusimbuye aho kwibanda
Minisitiri Sebahizi agenzura inyandiko zikubiyemo aho uwo asimbuye yari agereje



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-sebahizi-yashyikirijwe-inshingano-muri-minisiteri-y-ubucuruzi-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)