Minisitiri Twagirayezu yashyize umucyo ku kibazo cy'abana bahawe kwiga amasomo batsinzwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 27 Kanama 2024 nyuma y'amasaha make Minisiteri y'Uburezi itangaje amanota y'ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n'ay'Icyiciro Rusange cy'ayisumbuye, havutse ikibazo cy'umunyeshuri wahawe kwiga ibijyanye n'Ubugenge, Ubutabire n'Ibinyabuzima.

Icyazamuye impaka mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ni uburyo uyu mwana yahawe kwiga aya masomo kandi ari yo yatsinzwe cyane kuko yose yayabonyemo zeru.

Abajijwe icyateye ibyo bibazo, Minisitiri Twagirayezu yavuze ko byatewe n'ikoranabuhanga basanzwe bakoresha.

Ati 'Hari impinduka zabaye uyu mwaka. Mu ikoranabuhanga dukoresha, twashyizemo amakuru y'aho ishuri riherereye neza. Noneho uko dushyira abanyeshuri mu myanya iryo koranabuhanga rigashaka kumushyira neza ku ishuri riri hafi y'aho atuye kurusha ahandi.'

Ibyo byumvikana neza ko, iryo koranabuhanga rititaga ko umwana ikigo rihaye umwana kiriho amasomo yageragejemo cyangwa yatsinzwe, kuko ryo ryitaga ku guhuza ikigo umwana azitaho n'aho atuye.

Icyakora Minisitiri Twagirayezu yavuze ko ubu muri iryo koranabuhanga bongeyeho ko umunyeshuri yemerewe guhindura amasomo akiga aho ashaka, ibyo ashaka byaba biherereye mu kigo yahawe cyangwa mu bindi biri hafi y'aho atuye.

Hagenderwa kuki kugira ngo umwana ahabwe ikigo?

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko mu bisanzwe umunyeshuri iyo ari kwiyandikisha kuzakora ibizamini ahabwa amahirwe yo guhitamo aho yifuza kujya kwiga.

Umwana aba ashobora guhitamo ikigo gicumbikira abanyeshuri, icy'abigamo bataha n'ishuri y'imyuga n'ubumenyingiro yifuza.

Iyo bamaze gukosora abana hakorwa 'deliberation' bagahitamo aho abanyeshuri bazajya kwiga n'ibyo baziga mu cyiciro gikurikiyeho, ariko bigakorwa ku nzego ebyiri.

Ati 'Ku rwego rw'igihugu tubanza kureba aho abanyeshuri bahize abandi bahisemo bwa mbere, tukareba n'uko barushanyijwe, ubundi umunyeshuri agahabwa amahirwe yo kujya kwiga aho yasabye.'

Ibi bisobanuye ko umunyeshuri wahize abandi ahabwa amahirwe yo kujya ku kigo yahisemo kwigaho bwa mbere, kurusha abandi.

Uyu muyobozi yavuze ko icyiciro cya kabiri bagikorera ku rwego rw'akarere no ku mashuri, byose bishingiwe k'uko umusyeshuri yitwaye, ariko kikaba kireba abanyeshuri bahawe kwiga mu bigo bataha.

Mu guha uwo mwana aho aziga hitabwa ku ishuri ryegereye aho atuye, muri bwa buryo bwo kwirinda ko umwana yakora urugendo rurerure ajya kwiga.

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko abanyeshuri, ababyeyi, abarimu n'abayobozi b'ibigo by'amashuri, baganira ku cyo umunyeshuri ashoboye kwiga, noneho bakaba bamufasha guhindura ibyo baba bamuhaye.

Ati 'Wenda niba bamuhaye kwiga Ubugenge, Ubutabire n'Ibinyabuzima atabishaka cyangwa atabishoboye, akaba yahitamo kwiga ibijyanye n'amashanyarazi.'

Uretse ibyo, n'iyo ku kigo umwana yoherejweho kwiga hariho irindi somo yumva yifuza na bwo ashobora guhindurirwa, akiga amasomo ashaka, ndetse mu gihe ibyo ashaka bitari mu kigo yahawe nabwo agahabwa amahirwe yo kujya mu kindi kigo kiri hafi aho.

Ati 'N'ubundi byari bisanzwe biba. Haba uko guhitamo kwa mbere [kw'abana bahize abandi] n'ukwa kabiri ku banyeshuri biga bataha.'

Yavuze ko icyo cyiciro cya kabiri kizakorwa hagati y'igihe batangarije amasomo ni ukuvuga ku wa 27 Kanama 2024 n'igihe abana bazasubira ku ishuri, ku wa 09 Nzeri 2024.

Minisitiri Twagirayezu ati 'Bivuze ko umunyeshuri wese woherejwe mu kigo azigamo ataha ntabwo icyo cyemezo ari icya nyuma. Birashoboka guhinduka. Inzego zose zabwiwe ko zigomba gufasha abana bagahabwa ibyo bashaka kwiga.'

Uretse abahawe amasomo badashaka mu baziga abataha, Minisitiri Twagirayezu yavuze ko n'aboherejwe mu bigo bicumbikira abanyeshuri, na bo bafite uburenganzira bwo gusaba guhindurirwa mu gihe bagaragaje impamvu zumvikana.

Ubwo hatangazwaga amanota y'ibyavuye mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza n'ay'icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, hagaragajwe ko abanyeshuri bazajya mu mwaka wa kane bacumbikiwe ari 65.159, mu gihe abaziga bataha ari 71.893.

Amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro yoherejwemo abanyeshuri 55 505, amashuri nderabarezi yoherezwamo 6407, mu buforomo hoherezwayo 325, mu bumenyi rusange hoherezwayo abarenga ibihumbi 72, mu gihe abanyeshuri boherejwe kwiga amasomo y'icungamutungo ari 2482.

Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard yavuze ko ikibazo cy'abana bahawe kwiga amasomo batsinzwe kiri gukosorwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-twagirayezu-yashyize-umucyo-ku-kibazo-cy-abana-bahawe-kwiga-amasomo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)