Minisitiri Twagirayezu yasuye abari gukosora ibizamini bya leta abasaba kutarenganya abana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni uruzinduko rwari rugamije kugenzura niba iyo mirimo iri gukorwa mu buryo bw'umwuga nk'uko bisanzwe.

By'umwihariko ibigo Minisitiri Twagirayezu yasuye ni ibya GS St Joseph Kabgayi na College Marie Reine byose biherereye mu Karere ka Muhanga, ashimira abakosozi ku kazi bakora kandi abasaba gukomeza gukora kinyamwuga.

Kuri GS St Joseph Kabgayi yasuye hari gukosorerwa ibizamini byo mu mashuri abanza, bigakorwa n'abakosozi 515 mu gihe kuri College Marie Reine hari abakosozi 510 bakosora ibizamini byo Cyiciro Rusange.

Minisitiri Twagirayezu yabwiye abo bakosozi ko akazi bakora ari ingenzi kuko bituma hamenywa uko ejo hazaza h'abanyeshuri hameze, bigafasha no mu igenamigambi.

Ati 'Mugomba gukosorana ubwitonzi n'ubushishozi kugira ngo hatagira umwana urengana. Abanyeshuri bacu bakoranye umuhate kugira ngo bagere ku cyiciro cyo gukora ibizamini bya leta. Ni inshingano zacu kubaha isuzuma ariko tukanabakosora neza. Nizeye ko ubwitange n'ubunyamwuga bwanyu, buzatuma tubigeraho."

Uyu muyobozi kandi yasuye ibyumba by'amashuri bitandukanye bikosorerwamo ibizamini bya leta muri ibyo bigo, yihera ijisho uko buri kintu cyose kiri kugenda.

Yaganiriye byihariye n'abakosozi, yumva n'ibitekerezo byabo byafasha gukomeza kunoza akazi bakora, hagamijwe no kuzamura ireme ry'uburezi bw'u Rwanda.

Yakoranye inama kandi n'abayobozi b'amatsinda y'abakosozi, baganira ku ngingo zijyanye no kuzamura ireme ry'uburezi, agaruka ku kamaro k'ubufatanye mu kurinoza.

Yavuze ko gukosora ibizamini bya leta ari ngombwa mu rwego rwo kuzamura ireme ry'uburezi, ashimira ubwitange, ubudacogora n'ubufatanye abakosozi bakomeje kugaragaza mu rwego rwo kukinoza.

Ibizamini bya leta by'umwaka w'amashuri wa 2023/2024 biri gukosorwa n'abakosozi 14 720 bari hirya no hino mu gihugu mu bigo 34.

Ibyo bizamini byakozwe n'abanyeshuri 438 571 barimo abakobwa 241 433 n'abahungu 197 138 bo mu mashuri abanza, icyiciro rusange n'amashuri yisumbuye mu byiciro bitandukanye.

Minisitiri w'Uburezi Gaspard Twagirayezu yasuye ibigo byo mu Karere ka Muhanga biri gukosorerwamo ibizamini bya leta
Minisitiri w'Uburezi Gaspard Twagirayezu yaganiriye n'abakosozi ku cyatuma akazi kabo gakomeza kugenda neza
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibizamini bya Leta n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA, Dr Bahati Bernard na we yari ahari gukosorerwa ibizamini mu Karere ka Muhanga
Minisitiri w'Uburezi Gaspard Twagirayezu (ubanza iburyo mu bahagaze) yasuye ahari gukosorerwa ibizamini asaba abarimu gukora kinyamwuga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-twagirayezu-yasuye-abari-gukosora-ibizamini-bya-leta-abasaba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)