Minisitiri Umutoni yerekanye isano iri hagati y'insengero zitujuje ibisabwa n'utubari tubyinamo abambaye ubusa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiri Umutoni yagaragaje ko bitari bikwiriye nk'igihugu cyanyuze mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ko ibyo bisa nko kwirara bihabwa umwanya na busa.

Ni ubutumwa yanyujije kuri X agaruka ku bibazo bitandukanye bisa n'ibyahuriranye byo gufunga abantu 22 babyinaga mu kabari bambaye ubusa n'icyo gufunga insengero zitujuje ibyangombwa.

Mu ijoro ryo ku wa 17-18 Kanama 2024, inzego zishinzwe umutekano zataye muri yombi abantu 22 bari basohokeye mu kabyiniro kabamo inkumi zambaye ubusa mu Karere ka Gasabo.

Ni mu gihe insengero nyinshi zikomeje gufungwa, zimwe zishyira ubuzima bw'abaturage zigasenywa ndetse Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu iherutse gutangaza ko imiryango ishingiye ku myemerere idafite ubuzima gatozi 40 yakoreraga hirya no hino mu gihugu igomba gihagarikwa.

Ni ingingo na Minisitiri Umutoni yagarutseho agaragaza ko iki cyumweru gishize cyari ingenzi cyane.

Yavuze ko ku kuva ku gufungwa kw'insengero zitujuje ibyangombwa 'kugera ku guta muri yombi abagira uruhare mu mikorere y'utubari tw'ibanga" avuga ko abo bihishe inyuma y'ibyo bikorwa hari icyo basangiye.

Ati 'Bose bahuriye ku gufatirana abantu mu ntege nke z'amarangamutima, mu mitekereze no mu bukungu bagamije inyungu zabo bwite. Ibyo turi kubona mu Rwanda biteye impungenge.'

Yavuze ko nk'igihugu kivuye mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse abaturage bacyo bagihanganye no gukomeza gushimangira agaciro kabo n'imitekerereze iteye imbere, 'nta mwanya na muto wo kwirara no guhora abantu bihisha mu mutaka wo kwishingikiriza ku mvugo z'uko 'ari uburenganzira bwabo bwo gukora ibyo biboneye.'

Iki kibazo cy'amadini n'insengero bimaze iminsi bifungwa byanagarutsweho na Perezida Kagame ku wa 14 Kanama 2024 ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente Edouard n'iz'abadepite.

Ati "Aba bantu bateka imitwe bakanyura muri ibyo by'amadini, mu makanisa mu madini mu biki, bakambura abantu ibyabo bagatwara umutungo wabo, biraza gutuma dushyiraho umusoro.'

Perezida Kagame yavuze ko bishobora gukorwa umuntu akajya asorera icyo yinjije 'waba wacyinjije ku binyoma, wabeshye abantu ukabatwara ibyabo", ati "igihe urwo rubanza rutaracibwa ko ibyo wakoze ari ibinyoma cyangwa iki, reka habanze hajyeho umusoro'.

It has been an 'interesting' past few weeks.

From debates around the closure of 1000's of unregulated prayer houses to the arrest of individuals involved in private strip clubs, I believe those behind setting up these illegal activities have something in common.

â€" Sandrine Umutoni (@XandrineUmutoni) August 24, 2024

They are all preying on the emotional, psychological, and economic vulnerabilities of their victims, for their own economic gains.

â€" Sandrine Umutoni (@XandrineUmutoni) August 24, 2024

What we are seeing in Rwanda is worrisome.

As a post-genocide society still fighting to uphold the dignity of our people, and instill critical thinking, there is simply no more room for complacency, and hiding behind the sorry excuse of 'it is their rights to do so and so'.

â€" Sandrine Umutoni (@XandrineUmutoni) August 24, 2024

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni yagaragaje ko ari abari inyuma y'utubari tw'abambaye ubusa n'abafite insengero zitujuje ibyangombwa bose bahuriye ku ngingo yo gufatirana abanyantege nke, bagamije inyungu zabo bwite



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bose-bafatirana-abanyantege-nke-mu-nyungu-zabo-bwite-minisitiri-umutoni-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)