Minisitiri Utumatwishima yahindutse iciro ry'imigani - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo ku Kabiri tariki 27 Kanama 2024, nyuma y'amasaha make Minisiteri y'Uburezi itangaje amanota y'ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n'ibisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, haje kuvuka ikibazo cy'umunyeshuri wahawe kwiga PCB (Physics, Chemistry, Biology).

Icyazamuye impaka mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ni uburyo uyu mwana yahawe kwiga aya masomo kandi ariyo yatsinzwe cyane kuko yose yayabonyemo zeru.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, ni umwe mu batanze ibitekerezo kuri iki kibazo.

Yanditse ati 'Mubyeyi ukibona amanota y'umunyeshuri wumvise warira? Ni irihe somo yatsinzwe ukumva wamuryamisha hasi ukamukubita? Ukibona se ko bamuhaye kwiga Math na Physique kandi byose yarabonyemo zeru ntiwabonye ko abonye isomo?'

Minisitiri Utumatwishima yasoje ubu butumwa bwe avuga ko mugenzi we w'Uburezi 'Gaspard Twagirayezu araza kubitangaho umucyo. Twihangane.'

Ubu butumwa bwa Minisitiri Utumatwishima bwari buri mu nyandiko isa n'itebya ashingiye ku buryo bw'imibarize y'umunyamakuru na we umaze iminsi avugisha benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, gusa ibya Minisitiri byo byakiriwe mu buryo butandukanye.

Hari abishimiye ibyo yatangaje, ariko abandi batangira kubinenga bagaragaza ko atari imvugo ikwiriye Minisitiri. Nyuma y'igihe gito Utumatwishima yahise asiba ubu butumwa.

Icyemezo cyo gusiba ubu butumwa cyabaye nko gukongeza umuriro kuko umubare w'ababutanzeho ibitekerezo warushijeho kwiyongera.

Umunyamakuru Richard Kwizera yagize ati 'Ya tweet igiye he se? Ukuntu yari itumye twishima kubera sarcasm [gutebya] yari iyirimo!'.

Uwitwa Bruno Sugira na we yahise asubiza ati 'Buriya se akimara kuyisiba yumvishije yarira?'

Mugenzi Felix we yagize ati 'Cyakoze uriya mupapa social media akwiye kubanza akiga neza ibyayo.'

Ya tweet igiye he se? Ukuntu yari itumye twishima kubera sarcasm yari iyirimo!

â€" Richard Kwizera (@Muzungu4) August 28, 2024

Ntabwo yarikuyitinzaho atarasabwa ubusobanuro cg kubazwa na we niba yararize akimara kubona ariya manota @jnabdallah

â€" Eng. Edmond M🦁 (@Eng_Edmond_M) August 28, 2024

Mwa bantu mwe mujye muzirikana ko akarenze umunwa kurushya ihamagara😂😂😂

â€" YB. (@Gasanayvesbert2) August 28, 2024

Sha reka nkubwire!!! Nubwo tugwije abahanura binyoma ariko n'Imana iravuga kdi igahagarara kw'ijambo ryayo ikarisohoza. Mvugira uti: akarenze umunywa!

â€" Nric (@Nkurunz27641783) August 28, 2024

😃 Aka kantu ko kuryamisha hasi umwana ukamukubita rwose ngo yatsinzwe amasomo atumva ni kabi!
Uyu mwana buriya afite ibintu ashoboye kandi yakwiga agatsinda neza, agahiga benshi, ahubwo abamureberera (minisiteri n'ababyeyi) bamurwaneho.🙂

â€" Emma Claudine (@EmmaClaudine) August 28, 2024

Nubwo ntacyo inzego bireba zirataganza mu buryo bweruye ku kibazo cy'uyu munyeshuri n'abandi baba bagihuje amakuru yizewe IGIHE ifite inzego zishinzwe uburezi zatangiye gukosora amwe mu makosa yagiye agaragara mu mitangire y'ibigo by'amashuriu batsinze.

Iki nicyo gitekerezo Minisitiri Utumatwishima yatanze ariko ahita agisiba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-utumatwishima-yahindutse-iciro-ry-imigani

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)