Utumatwishima yabasuye kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024, mu rugendo rwari runagamije gusura ikigo gitegura ibitaramo cya Ma Africa cyabashije aba bahanzi kuba bagiye gukora igitaramo cyabo kizaba ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Riderman na Bull Dogg bamaze amezi abiri bari mu myiteguro y'iki gitaramo, aho bari gukorana n'itsinda rya Shauku Band rizafasha mu miririmbire ku rubyiniro imbere y'abantu.
Minisitiri Utumatwishima yashimye Riderman na Bull Dogg ku bw'igitekerezo bagize cyo gushyira hamwe, abifuriza kuzakora igitaramo cyiza kandi gisukuye.
Yashimiye ikigo MA Africa gikomeje gushora imari mu buhanzi ndetse bagahanga imirimo mu rubyiruko ruri mu cyiciro cy'ubuhanzi.
Riderman, Bull Dogg na Dany Zibera Mironko uyobora MA Africa bashimiye Minisitiri Utumatwishima kuba yabasuye bamwizeza kuzakora igitaramo cyiza kandi bazakomeza gufatanya n'abandi mu iterambere ry'ubuhanzi mu Rwanda.
Bull Dogg yabwiye Minisitiri Utumatwishima ko binyuze muri iki gitaramo bazakora ibikorwa bizatuma abakiri bato babafatiraho urugero bakomeza kugira umuhate wo gutera ikirenge mu cyabo.
Bull Dogg ati "Nta kosa dushaka kugira mu bintu byacu. Njye na Riderman turi abaraperi ba cyera kandi bakuru, tugomba kubera ikitegererezo ba bandi batureba kandi bari kuzamuka cyangwa bari kubizamo. Turanabatumira nyine muzahagera."
Ni mu gihe Riderman yasezeranyije Minisitiri Utumatwishima ko "tutazarengera ngo tugire ibyo dukora bidakwiye, tukanabasezeranya y'uko tuzubahiriza amasaha nk'uko mwabidusabye. Turabashimira cyane."
Riderman na Bull Dogg bazahurira ku rubyiniro n'abaraperi barimo Siti True Karigombe, Ish Kevin, B-Threy, Tuff Gangs, Kenny K Shot, Bruce The 1st n'abandi.
Ni ubwa mbere bombi bagiye gukora igitaramo bahuriyemo mu myaka irenga 18 ishize Riderman ari mu muziki n'imyaka 15 ishize Bull Dogg ari mu muziki.
Basobanura iki gitaramo nk'idasanzwe kuri bo! Kuko ubwo bakoraga Album 'Icyumba cy'amategeko' batatekerezaga igitaramo cyo kuyimurika, ahubwo bashingiye ku bitekerezo bakiriye bw'abafana b'abakunzi b'umuziki bategura iki gitaramo.
Riderman aherutse kubwira InyaRwanda, ko bageze kuri 99% bitegura iki gitaramo, igisigaye ari uko umunsi ugera bagataramana n'abakunzi babo.Â
Minisitiri Utumatwishima yasuye ikigo gifasha kikanategura ibitaramo by'abahanzi cyitwa MA Africa
Utumatwishima yaganiriye na Riderman na Bull Dogg mu gihe bari kwitegura igitaramo cyabo
Riderman na Bull Dogg bijejeje Minisitiri Utumatwishima kuzakora igitaramo cyiza
Bull Dogg yabwiye Minisitiri Utumatwishima ko bazakora igitaramo kizatuma abakiri bato bakomeza kubafatiraho urugeroÂ
Bull Dogg na Riderman bagaragaza ko biteguye kuzakora igitaramo cy'akataraboneka
Bull Dogg na Riderman baherutse gutangaza ko bakozwe ku mutima no kuba SKOL yarabashyigikiye muri iki gitaramoÂ
BULL DOGG BATANGAJE KO BINYUZE MURI TUFF GANG BITEGUYE KUZATANGA IBYISHIMO
RIDERMAN YAVUZE KO BAGEZE KURI 99 BITEGURA IKI GITARAMO CYUBAKIYE KURI HIP HOPÂ
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA B-THREY UZARIRIMBA MURI IKI GITARAMO
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'ICYUMBA CY'AMATEGEKO' YA RIDERMAN NA BULL DOGG