Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yagiranye ibiganiro na Andreas Schleicher ushinzwe uburezi muri OECD - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 30 Kanama 2024, nyuma yo gutangiza isuzumabumenyi mpuzamahanga rya PISA.

Schleicher yavuze ko iri suzumabumenyi ryatangiriye mu bihugu biteye imbere mu bukungu ariko ubu ryatangiye kwagura amarembo kuko muri Afurika ryigeze no gukorwa muri Senegal.

Yahamije ko iri suzuma rigaragaza uburyo abanyeshuri biteguye kwisanga mu bukungu buyobowe n'ikoranabuhanga.

Ati 'U Rwanda rubaye kimwe mu bihugu bya mbere muri Afurika bikoresheje iri suzumabumenyi, muzi ko iri suzumabumenyi rya PISA ryatangiriye mu bihugu byateye imbere mu bukungu ku Isi, ubu rero riri kwagura amarembo.'

Yavuze ko aya masuzuma agaragaza uburyo amashuri yigisha imibare, indimi, ikoranabuhanga, n'andi masomo ya asiyansi ategurira abanyeshuri kuzagira uruhare mu iterambere ry'ubukungu mu bihe bizaza.

Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu yatangaje ko imikoranire na OECD mu by'uburezi yatangiye mu mwaka ushize, bategura gukora isuzumabumenyi rya PISA rizakorwa kuva muri Mata kugeza muri Kamena 2025.

Ati 'Twamaze gukora isuzuma (field trial) aho twakoresheje abanyeshuri barenga 1400 umwaka utaha akaba ari bwo tuzakora isuzumabumenyi mu buryo busesuye. Ni isuzumabumenyi rizadufasha kureba uko uburezi bwacu buhagaze ugereranyije n'ibyo bihugu bindi 100, nyuma yaho umusaruro wavuyemo tukazawukoresha kugira ngo turebe ibyo dukora neza dukomeze kubyongeramo imbaraga, ibigikeneye imbaraga tube twabihindura.'

Iri suzumabumenyi ryitabirwa n'abanyeshuri bafite imyaka 15, ariko ibiganiro byahuje Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente na Andreas Schleicher byasojwe impande zombi zemeranyije ko n'amasuzuma yitabirwa n'abakuru kuva ku myaka 16-65 (PAAC) u Rwanda rwazayitabira.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Muryango w'Ubufatanye mu Bukungu n'Iterambere (OECD), Andreas Schleicher n'itsinda bari kumwe
Baganiriye ku ngingo zirimo guteza imbere uburezi
Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente yakiriye Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Muryango w'Ubufatanye mu Bukungu n'Iterambere (OECD), Andreas Schleicher
Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu yatangaje ko imikoranire na OECD mu by'uburezi yatangiye mu mwaka ushize
Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Muryango w'Ubufatanye mu Bukungu n'Iterambere (OECD), Andreas Schleicher

Amafoto: Kwizera Herve




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yagiranye-ibiganiro-na-andreas-schleicher

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)