Miss Jojo yavuze ko yagiye mu muziki yikinira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwineza Iman Josiane wamamaye mu muziki nka Miss Jojo, yatangaje ko yinjiye mu muziki atagamije kwamamara ahubwo ko yashakaga gutanga ubutumwa anakomoza n'icyatumye areka umuziki.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro 'Versus' cyo kuri Televiziyo Rwanda, cyagarutse ku rugendo rwe rwa muzika n'imishinga afite imbere by'umwihariko ijyanye no kwita ku burenganzira bw'umukobwa.

Miss Jojo yamamaye mu ndirimbo zabiciye mu myaka yashize, zifatwa nk'izaranze impinduka z'umuziki Nyarwanda nka 'Mbwira Yego', 'Beretirida', 'Tukabyine' yakoranye na Rafiki, 'Siwezi' yakoranye na DNG wo muri Kenya n'izindi.

Imyaka ibaye icumi uyu muhanzikazi ahagaritse umuziki ndetse ahamya ko yishimira ahahise he nk'umuhanzi. Miss Jojo kandi avuga ko atangira umuziki atari agamije kwamama ahubwo ari ubutumwa yashakaga gutanga.

Ati 'Ahahise hanjye ndahishimira. Numva narakoze icyo nashakaga, njye ntangira kuririmba sinari umuntu ukunda kwamamara. Nashakaga gutanga ubutumwa.''

Miss Jojo avuga ku cyatumye ahagariga umuziki yatangaje ko igihe cyageze akumva ubutumwa yagombaga gutanga yarabutanze agahitamo gukora ibindi.

Ati "Igihe cyarageze numva ubutumwa nagombaga gutanga narabutanze, numva hari urundi rwego rwisumbuye nshaka kubaho. Narakuze, ndi umubyeyi, mfite akandi kazi nkora.''

Ubu Miss Jojo yerekeje amaso ku gufasha abangavu binyuze mu muryango utari uwa Leta yatangije yise 'Igikari'.

Ati 'Umwana w'umukobwa akeneye umuntu umuganiriza mu rurimi yumva. Abato bafite amakuru y'ubwoko bwose. Akazi kacu ni ukubafasha gutoranya ameza mu yo bafite.''

Miss Jojo yavuze ko yatangiye umuziki yikinira atagamije kwamamara

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-jojo-yavuze-ko-yagiye-mu-muziki-yikinira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)