Miss Muheto yagiriye ibihe byiza i Dubai-AMAF... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Divine Muheto uri mu bakobwa baba bahanzwe amaso mu gisata cy'imyidagaduro ishingiye ku bwiza, yagaragaje ko yaryohewe n'ibihe by'impeshyi abigereranya no kuba byari bimeze nka filime.

Nk'uko yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga, ni ubutumwa yaherekesheje amafoto menshi ari mu bice bitandukanye by'Ubwami bw'Abarabu cyane cyane mu gace kazwi k'ubucuruzi ka Dubai.

Nshuti Divine Muheto yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2022, gusa kuva icyo gihe ni we Nyampinga ucyambaye ikamba kuko hataraba andi marushanwa ngo hatorwe undi.

Yasoreje amashuri yisumbuye muri Fawe Girls Gahini i Kayonza mu ishami ry'Imibare, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi (MEG).

Yari ahagarariye Intara y'Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda. Umushinga we wari uguteza imbere umuco wo kuzigama mu rubyiruko binyuze muri gahunda yise 'Igiceri Youth Program'.

Yabaye Nyampinga wa 12 watowe mu mateka y'iri rushanwa ku butaka bw'u Rwanda.

Mu bihembo yari ateganijwe guhabwa harimo imodoka nshya yo mu bwoko bwa Hyundai Venue yatanzwe na Hyundai Rwanda. Buri kwezi yagombaga kujya ahabwa umushahara wa 800,000 Frw mu gihe cy'umwaka yari ateganirijwe kumarana ikamba.

Mu bindi yemerewe harimo inkunga yagombaga gutangwa na Africa Improved Foods mu gushyira mu bikorwa umushinga we. We na begenzi be icumi bageze mu cyiciro cya nyuma bari bemerewe buruse na Kaminuza ya Kigali.

Miss Muheto amaze imyaka ibiri yambaye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146365/miss-muheto-yagiriye-ibihe-byiza-i-dubai-amafoto-146365.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)