Miss Nishimwe Naomie n'umukunzi we bashyize hanze amatariki y'ubukwe bwa bo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie n'umukunzi we Michael Tesfay batangaje ko ubukwe bwabo buzaba ku wa 29 Ukuboza 2024.

Miss Naomie na Michael bamaze imyaka irenga itatu bakundana, 'couple' ya bo akaba ari imwe muzikunzwe hano mu Rwanda.

Tariki 1 Mutarama 2024, ni bwo Michael Tesfay usanzwe ufite inkomoko muri Ethiopia yambitse impeta ya fiançailles Nishimwe Naomie, amusaba ko yazamubera umugore undi nawe arabyemera.

Muri Gashyantare 2024, Miss Naomie yari yemeye ko we na Michael Tesfaye bazakora ubukwe mu Kuboza 2024, gusa ntiyigeze atangaza amatariki.

Kuri uyu wa 28 Kanama 2024, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga za bo bemeje ko ubukwe bwabo buzaba ku wa 29 Ukuboza 2024, bashyira hanze Integuza y'Ubukwe (Save The date) batangaza ko ubut (Invitation) ari vuba.

Bati "Twishimiye kubamenyesha ko amatariki y'ubukwe bwacu yamaze kwemezwa, kandi ntidushobora gutegereza gusangira namwe uyu mwanya udasanzwe!"

"Mu minsi ya vuba turabamenyesha amakuru menshi ku bukwe bwacu."

Naomie na Tesfay bazakora ubukwe mu Kuboza

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-nishimwe-naomie-n-umukunzi-we-bashyize-hanze-amatariki-y-ubukwe-bwa-bo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)