Mitima yavuze icyatumye afatwa nk'uwananiranye muri Rayon Sports anasaba imbabazi, ubutumwa ku bakunzi ba Gikundiro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mitima Isaac wari myugariro wa Rayon Sports wamaze gusinyira Al-Zulfi SFC, yavuze ko impamvu atigeze agaragara muri Rayon Sports yitegura umwaka w'imikino wa 2024-25 ari uko yumvaga we yaramaze kuva muri iyi kipe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kanama 2024 ni bwo byamenyekanye ko Mitima Isaac yamaze kurangizanya na Al-Zulfi SFC mu cyiciro cya kabiri muri Saudi Arabia, ni nyuma y'uko iyi kipe yumvikanye na Rayon Sports ku mwaka umwe yari ayisigaraniye.

Mitima Isaac ntabwo yigeze agaragara muri Rayon Sports yiteguraga 2024-25 aho byavugwaga ko yivumbuye kubera amafaranga iyi kipe imufitiye.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Mitima Isaac yavuze ko impamvu ari uko yumvaga ashaka kuva muri Rayon Sports nubwo byatangiye ari ibibazo by'imishahara.

Ati "ntabwo nigeze ngaragara mu myitozo ya Rayon Sports kuko numvaga nshaka kuva muri Rayon Sports uyu mwaka kandi nari no mu nzira zikurikirana ibyo kugenda, nshaka ibyangombwa, navuga ko ubundi byatangiye hari ibibazo mfitanye na Rayon Sports bijyanye n'imishahara bangombaga batampaye."

"Twaje kubiganiraho nk'abantu mbereka ko bibaye byiza bandeka nkajya gushaka amahirwe ahandi aho kugira ngo ngume muri Rayon kandi navuga ko bambereye ababyeyi barabyumva."

Yavuze ko impamvu yahisemo gutandukana na Rayon Sports kandi yari ikimukeneye ari uko yumvuga igihe kigeze ngo ajye gushakira hanze y'u Rwanda cyane ko yumva Rayon Sports yayihaye ibyo yari afite byose.

Yakomeje avuga ko bimwe mu bihe atazibagirwa yagiriye muri Rayon Sports ari ibikombe batwaranye birimo Super Cup n'igikombe cy'Amahoro.

Ati "ibihe ntazibagirwa harimo ibikombe twatwaranye by'umwihariko Super Cup n'igikombe cy'Amahoro kuko twabitwaye dutsinze mukeka (APR FC) byaranshimishije cyane, imibanire yanjye n'abakunzi ba Rayon Sports nzabakumbura navuga ko icyo ntabahaye nka Mitima ni icyo ntari mfite kandi na bo baranshyigikiye."

Yageneye ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports ko bazamuhora ku mutima kuko bamweretse urukundo rukomeye.

Ati "ubutumwa nasigira abakunzi ba Rayon Sports ni uko mbakunda, twabanye neza kandi tuzahora tubana neza aho tuzahurira hose kuko ubu Rayon Sports nyifata nk'umuryango kuko hari ahantu yankuye n'aho yangejeje."

Yashimiye kandi ubuyobozi bwa Rayon Sports. Ati "mbonereho nshimire n'ubuyobozi bwa Rayon Sports kuva kuri perezida Jean Fidele (Uwayezu) kugeza ku muntu wa nyuma wari muri komite, abatoza bose ndabashimira."

"Ibihe bibi n'ibihe byiza twagiranye, aho nababaniye nabi bambabarire ntabwo yari njye ariko ndabashimira cyane barakoze, ndasabira umuryango wa Rayon Sports ibyiza gusa, abakinnyi bagenzi banjye twakinanye, twabanye neza Imana ikomeze ibahe umugisha mu byo barimo."

Mitima Isaac yari mu ikipe y'Intare FC yegukanye shampiyona y'icyiciro cya kabiri, yavuyemo ajya muri Police FC ariko imvune ntizamubanira ayivamo ajya muri Kenya muri Sofapaka yavuyemo 2021 aza muri Rayon Sports yakiniraga kugeza uyu munsi.

Mitima Isaac yavuze ko yumvaga igihe kigeze ngo ave muri Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mitima-yavuze-icyatumye-afatwa-nk-uwananiranye-muri-rayon-sports-anasaba-imbabazi-ubutumwa-ku-bakunzi-ba-gikundiro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)