Mount Kenya University igiye gushyira ku isoko ry'umurimo abarenga 1000 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba banyeshuri bazasoza amasomo kuri uyu wa 2 Kanama 2024 biga mu mashami y'ubucuruzi, ubumenyi mu by'ubuvuzi, uburezi, ikoranabuhanga, ubukerarugendo n'amahoteli, ndetse n'ubumenyi rusange.

Umuyobozi Mukuru wa Mount Kenya University, Dr. Martin Kimemia yavuze ko uyu ari umusaruro wo gukora cyane haba ku banyeshuri na kaminuza bizemo muri rusange.

Yahamije ko intamwe bateye igaragaza ireme ry'uburezi iyi kaminuza itanga kandi ko binjiye mu muryango mugari w'abanyamwuga bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo.

Ati 'Uburezi mwahawe bubategurira kuba abaturage bisanga ku hose, biteguye gukora impinduka nziza aho ari ho hose mu Isi. Ntabwo mugomba kugumisha amaso muri Afurika gusa, kuko amahirwe menshi kandi meza ashobora kuba abatagereje n'ahandi.'

Yagaragaje ko amasezerano iyi kaminuza iheruka kugirana n'ikigo cyo muri Austria biha amahirwe y'akazi muri icyo gihugu abiga ubuforomo.

Dr. Kimemia yasabye abasoje amasomo gukomeza kunga ubumwe na kaminuza yabareze n'abandi bayizemo.

Ati 'Uyu muryango mugari uzababera isoko y'ubufasha, inama n'amahirwe mu rugendo rw'umwuga wanyu. Mukoreshe ubumenyi bwanyu muba umusemburo w'icyiza mu Isi. Urugendo rwanyu nib wo rugitangira kandi twizeye ko ubushobobozi bwanyu buzabageza ku bikomeye.'

Ubuyobozi bwa Mount Kenya University bugaragaza ko ibikorwa remezo bukomeza kubaka ari kimwe mu bituma itanga uburezi bufite ireme.

Abanyeshuri basoje amasomo muri Mount Kenya University biganjemo abakomoka mu Rwanda ariko harimo n'abo mu bindi bihugu bya Afurika, u Burayi na Aziya.

Reba urutonde rw'abanyeshuri bose basoje amasomo muri MKU




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mount-kenya-university-igiye-gushyira-ku-isoko-ry-umurimo-abarenga-1000

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)