MTN yatangije 'Recharge and Win', gahunda izatangirwamo ibihembo bya miliyoni zirenga 200 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kwitabira ubu bukangurambaga bisaba kugura ipaki yo guhamagara cyangwa iyo gukoresha kuri internet nk'uko bisanzwe, ubundi umuntu agahabwa ibihembo.

Ibyo bisobanuye ko uko umuntu agura ama-unites inshuro nyinshi ari na ko ubikora azaba yongera amahirwe yo kwegukana ibihembo byinshi.

Ibihembo biri mu buryo bubiri. Ubwa mbere bujyanye n'ibihembo by'amafaranga kuva ku bihumbi 10 Frw kugeza ku gihembo nyamukuru cya miliyoni 5 Frw kizahabwa abanyamahirwe babiri.

Ikindi cyiciro kigizwe n'ibihembo bitari amafaranga bizahabwa abagize uruhare muri ubwo bukangurambaga birimo ingendo zo muri kajugujugu ku bufatanye na Akagera Aviation.

Birimo kandi guhabwa za moto, amagare, ibikoresho bitanga umuriro uturuka ku mirasire y'Izuba, telefone zigezweho n'ibindi nk'ama-unites yo guhamaga n'ayo gukoresha kuri internet.

Ni amahirwe MTN Rwanda yashyizeho hagamijwe gufasha Abaturarwanda gukomeza imirimo yabo no kuba hafi y'inshuti n'abavandimwe babo ariko bakanabihemberwa.

Nta paki yihariye yashyizweho, ahubwo ni izisanzwe, uko ugura ama-unites uhita ujya mu irushanwa, ndetse bikareba abari mu bice byose by'u Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe Serivisi zihabwa Abakiliya n'ibijyanye n'ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Rosine Dusabe yavuze ko icyo gikorwa kigaragaza uburyo bahora batekerereza abakiliya babo ibibateza imbere.

Yavuze ko iki kigo cy'itumanaho cyiyemeje guhuza abaliliya babo n'inshuti n'abavandimwe zabo, ariko ubikoze akanagira izindi nyungu abona zituruka muri ibyo bihembo.

Ati 'Turakangurira abakiliya bacu bose gukomeza kugura ama-unites bakabona iminota yo guhamagara inshuti n'abavandimwe babo, bagura n'ama-unites yo kujya kuri internet. Uretse kuba hafi y'inshuti n'abavandimwe abakiliya bacu bazabona n'ibihembo bindi byiyongera.'

MTN Rwanda kandi yatekereje no kubakira ubushobozi abayihagarariye mu bice bitandukanye by'igihugu (agents), aho na bo igiye kubashyiriraho ibihembo bya buri cyumweru.

Umu-agent wese uzajya agurisha cyangwa akarenza ama-unites ya 3000 Frw azajya ashyirwa mu banyamahirwe bazajya batsindira ibihembo bitandukanye birimo guhabwa moto n'ibihumbi 100 Frw.

MTN Rwanda izabashyira mu byiciro bijyanye n'intara bakoreramo, abatsinze bajye batoranywa buri cyumweru, hahembwe abanyamahirwe 10.

Dusabe ati 'Aba-agent bacu ni inkingi ya mwamba mu iterambere ry'ikigo cyacu. Bagira uruhare rukomeye mu kugeza ku bakiliya serivisi zacu zose. Dushaka kububakira ubushobozi ariko tunabashimira iyo mirimo yo kuduhuza n'abakiliya bacu bakora.'

MTN Rwanda ni kimwe mu bigo bikomeye ku isoko ry'u Rwanda mu bijyanye n'itumanaho na cyane ko imaze imyaka igera kuri 26 ikorera mu Rwanda.

Ni nako abafarabuguzi bayo bakomeje kwiyongera kuko igihembwe cya mbere cy'uyu mwaka, cyarangiye ku wa 31 Werurwe 2024 cyasize ifite abafatabuguzi barenga miliyoni 7,4.

MTN Rwanda yatangije gahunda ya 'Recharge and Win' yo kugura ama-unites ugahabwa ibihembo bitandukanye
Aba-agent ba MTN Rwanda na bo baributswe, uzajya acuruza ama-unites angana/arenga 3000 Frw azajya ahembwa ibirimo moto, ibihumbi 100 Frw n'ibindi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-yatangije-recharge-and-win-gahunda-izatangirwamo-ibihembo-bya-miliyoni

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)