Yaherukaga i Kigali muri Gicurasi 2023, ariko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, yagaragaje ko yari yaje gushyira akadomo ku rukumbuzi ibihumbi by'abantu bari bamufitiye.
Kidum ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini, ndetse yakoze indirimbo zikomeye zakomeje izina rye. Iyo yivuga yumvikanisha ko afite amazina benshi y'utubyiniriro (a.k.a) yagiye yiha cyangwa ahabwa n'abantu binyuze mu bihe by'ubuzima n'iby'umuziki yanyuzemo.
Afatwa nk'umuntu uzi gutera urwenya, ariko kandi abenshi bamuziho ubuhanga bijyanye n'indirimbo aririmba. Mbere y'uko agera i Kigali, yakoze imyiteguro ari kumwe n'itsinda rye rya 'Boda Bada', ariko kandi agomba gukora indi myitozo mbere y'uko ataramira abafana be.
Akigera i Kigali, uyu mugabo yabwiye itangazamakuru ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo kwizihiza ibitaramo birenga 100 yakoreye mu Rwanda. Yavuze ko imyaka irenga 40 ari mu muziki, yakoze indirimbo zakunzwe kandi zatanze ibyishimo ku bihumbi by'abantu.
Yagize ibihe byiza mu muziki, ku buryo nko mu bitaramo bye byo mu 2003 yari afite umubare munini w'abantu bahoranaga inyota yo kumubona. Ariko kandi imyaka amaze mu muziki, ituma ahora yitegura kuko abantu benshi bamaze kumubona igihe kinini, bituma iyo yitegura 'ntajenjeka'.
Kidum yivuga nk'umupfubuzi w'umuziki. Kandi avuga ko ashingiye ku buhanga n'ubumenyi afite mu muziki no kugenzura ababa bamuhanze ijisho mu gitaramo, bituma amenya uko yita kuri buri wese.
Mu gihugu cya Kenya ahakorera ibitaramo byinshi. Ndetse, yagiye aca ibintu mu bitaramo cyane, ubwo yabaga abyina ariko akanakora siporo zituma benshi bamuhozaho ijisho.
Gusimbuka, gukora siporo n'ibindi ni ibintu yaretse ubwo yari agejeje imyaka 40 kubera abana be bagize impungenge. Kidum avuga ko kuramba mu muziki, yamenye kudakora ibikabyo, ahubwo ashyira imbere akazi.
InyaRwanda yafashe amafoto 100 agaragaza uko ibyamamare n'abandi bizihiwe muri iki gitaramo cya Kidum i Kigali
Dj Pius ahoberana na Pamella wo mu itsinda rya Ange na Pamella
Patycope ari kumwe na Capo Billy- Bombi bagize uruhare rukomeye mu gushyigikira abahanzi Nyarwanda
Dj Pius aganira na Ange ubarizwa mu itsinda rya Ange na Pamella ubwo bari muri iki gitaramo
Ange ubarizwa mu itsinda rya 'Ange na Pamella' yari yizihiwe bikomeye muri iki gitaramo cya Kidum i Kigali
Dj Pius yifashishije telefoni ye yafashe amashusho mu rwego rwo kubika urwibutso yatahanye muri iki gitaramo
Umuhanzi akaba na Producer Igor Mabano ari kumwe na Prince Kiiid washinze Studio ya Hybrid
R.Judo Kabano washinze Positive Productions yafashije Stromae gutaramira i Kigali mu Ukwakira 2015
Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy wa BTN, usanzwe ari umufana w'ikipe ya Gasogi United
Theo wagize uruhare mu guteza imbere abahanzi benshi, ubwo yageraga ahabereye iki gitaramo
KIDUM YANDITSE AMATEKA AVUGURUYE MU MUZIKI WE YUZUZA CAMP KIGALI
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Kidum i Kigali
AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com
VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com