MU MAFOTO 300: Twinjirane mu Irahira rya Pere... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, ubera muri Stade Amahoro yavuguruwe igashyirwa ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 birenga byicaye neza.

Witabiriwe n'abakuru b'ibihugu 22, ba Visi Perezida bane, ba Minisitiri w'Intebe babiri, abayobozi b'Inteko zishinga Amategeko babiri, batanu bayobora imiryango mpuzamahanga, batatu bahoze ari abakuru b'ibihugu n'abandi banyacyubahiro batandukanye.

Abaperezida bitabiriye uyu muhango ni Perezida w'Inzibacyuho wa Gabon, Brice Oligui Nguema; Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan; Perezida wa Kenya, William Ruto; Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Dambudzo Mnangagwa; Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan; Perezida w'Inzibacyuho wa Guinee Conakry, Lt Gen Mamady Doumbouya; Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud;

Perezida wa Angola, João Lourenço; Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló; Perezida wa Djibouti, Ismail Omar Guelleh; Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo; Perezida w'Inzibacyuho wa Sudani, Abdel Fattah al-Burhan Abdelrahman al-Burhan; Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi; Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, Umwami Mswati wa Eswatini.

Hari kandi Perezida wa Sudani y'Epfo akaba n'Umuyobozi w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), Salva Kiir Mayardit; Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé; Perezida wa Congo Brazaville, Denis Sassou Nguesso; Perezida wa Madagascar, Andry Nirina Rajoelina; Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde.

Perezida Kagame yarahijwe na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin. Mu ndahiro ye, Perezida Kagame yagize ati: "Njyewe, Kagame Paul, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro: ko ntazahemukira Repubulika y'u Rwanda; ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n'andi mategeko; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe;

Ko nzaharanira amahoro n'ubusugire bw'igihugu; ko nzashimangira ubumwe bw'Abanyarwanda;ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite; ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro. Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n'amategeko, Imana ibimfashemo.'

Nyuma yo kurahira yashyize umukono ku ndahiro, Dr Ntezilyayo Faustin ahita amushyikiriza ibirango by'igihugu, naho Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga amushyikiriza ibirango bya gisirikare.

Perezida Kagame yanakiriye indirimbo y'igihugu nka kimwe mu birango by'igihugu, iraririmbwa, nyuma abona gutambagira mu Ngabo n'Abapolisi bari mu masibo 12, bari biteguye gukora akarasisi, abaha uburenganzira berekana akarasisi bari bamaze igihe bategura.

Perezida Kagame yatangiye kuyobora u Rwanda mu 2000 ubwo yari amaze kugirirwa icyizere n'Inteko Ishinga Amategeko nyuma y'ukwegura kwa Pasiteri Bizimungu wari Perezida. Muri 2003 yatorewe kuyobora u Rwanda, muri 2010 no muri 2017 nabwo biba uko.

Tariki 15 Nyakanga 2024 Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri Manda y'imyaka 5 akaba yaratsinze ku majwi angana na 99.18%.

Nyuma y'umuhango w'agatangaza wo kurahira kongera kuyobora u Rwanda, Perezida Kagame yakiriye ku meza abashyitsi bagendereye u Rwanda bakifatanya narwo muri ibi birori ndetse anagirana ibiganiro na bamwe mu bakuru b'Igihugu.


Perezida Kagame hamwe n'Umufasha we Madamu Jeannette Kagame


Perezida Kagame ubwo yageraga muri Stade Amahoro asuhuza abitabiriye uyu muhango


Madamu Jeanette Kagame yari yakenyeye umushanana mwiza cyane





Perezida Kagame asuhuza Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan






Perezida Kagame asuhuza Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi




Perezida Kagame asuhuza Visi Perezida wa Uganda, Jessica Rose Epel Alupo




Perezida Kagame asuhuza Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde



Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin niwe warahije Perezida Kagame


Perezida Kagame araharira kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka 5






Perezida Kagame ashyikiriza ibirango by'igihugu


Perezida Kagame ashyira umukono ku Ndahiro



Perezida Kagame atambagira mu Ngabo n'Abapolisi mbere yuko bakora akarasisi


Perezida Kagame ageza ijambo ku bari muri Stade Amahoro

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe yakira abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye Umuhango w'Irahira rya Perezida Kagame


Umwami Mswati wa Eswatini ari kumwe na Madamu we


Perezida wa Sudani y'Epfo, Salva Kiir Mayardit asuhuza abari muri Stade Amahoro



Abagize umuryango wa Perezida Kagame mbere yuko basezera Abanyacyubahiro bitabiriye uyu muhango


Umuryango wa Perezida Kagame usezerera kuri Perezida wa Ethiopia


Perezida Kagame asezera Perezida wa Kenya, William Ruto


Indege za Gisirikare zakoze akarasisi hejuru ya Stade Amahoro


Ubwo imodoka yari itwaye Perezida Kagame yari igeze muri Stade Amahoro


Umuhanzikazi uri mu bagezweho mu Rwanda, Bwiza yeretswe urukundo rwinshi n'abari muri Stade Amahoro


King James nawe yasusurukije abari muri Stade Amahoro mu irahira rya Perezida Kagame


Itorero ry'Igihugu Urukerereza ryasusuritsa abari muri Stade Amahoro


Abapolisi mu karasisi karyoheye benshi mu Irahira rya Perezida Kagame


Irahira rya Perezida Kagame ryitabiriwe n'Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye

Stade Amahoro niyo yakiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame


AMAFOTO: Village Urugwiro



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145840/mu-mafoto-300-twinjirane-mu-irahira-rya-perezida-kagame-ryitabiriwe-nabaperezida-barenga-2-145840.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)