MU MAFOTO 500: Tujyane muri BK Arena mu giter... - #rwanda #RwOT

webrwanda
1

All Women Together (AWT) ni igiterane mpuzamahanga gitegurwa n'Umuryango Women Foundaton Ministries washinzwe ndetse ukaba uyoborwa na Apostle Mignonne Kabera. Ni igiterane gikomeye gihuriza hamwe Abagore bo mu bihugu bitandukanye ku Isi, mu nsanganyamatsiko ivuga ngo "Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi" Zaburi 68:11.

All Women Together 2024 yabereye muri BK Arena, yitabirwa n'Abagore barenga ibihumbi icumi barimo Abadiyasipora 1,286 ubariyemo n'abagabo, baturutse mu bihugu hafi 50 birimo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), u Bwongereza, Poland, Kenya, Uganda, Cameroon, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, DRC, Burundi, Canada, Ethiopia, u Bubiligi;

Suwede, u Budage, u Bushinwa, u Butaliyani, Mozambike, Australia, Congo Brazaville, Malawi, Mali, Senegal, Zambia, Austria, Misiri, Gabon, Ghana, u Buyapani. Nigeria, u Burusiya, Togo n'ibindi bihugu bitandukanye. Kandi bose bacumbikiwe na Women Foundation Ministries [WFM] muri Hoteli enye zikomeye muri Kigali.

All Women Together ku nshuro ya 12 yabaye tariki 06-09 Kanama 2024, ibera muri BK Arena, buri munsi kuva saa Kumi z'umugoroba kugeza saa Tatu z'ijoro. Ni bwo bwa mbere yabereye mu nyubako nini cyane yakira abarenga ibihumbi 10, kuko mu 2023 yabereye muri Kigali Convention Centre yitabirwa n'Abagore barenga ibihumbi bitanu.

Umushumba Mukuru wa Women Foundation Ministries ku Isi, Apotre Mignonne Kabera, Pastor Jessica Kayanja wo muri Uganda, Pastor Matthew Ashimolowo wo mu Bwongereza na Dr. Ipyana Kibona wo muri Tanzania bagabuye Ijambo ry'Imana, imitima ya benshi irahembuka. Ni igiterane cyaranzwe n'ubwitabire buhambaye kinatangirwamo ubuhamya bw'Ababyeyi babonye ukuboko kw'Imana.

Umuramyi Egbu Osinach Joseph [Sinach], nawe yahesheje umugisha abitabiriye, yerekwa urukundo rwinshi biramurenga dore ko yaririmbanye nabo umunota ku wundi mu gihe cy'isaha n'igice yamaze ku ruhimbi. Nyuma y'igiterane, yanyarukiye ku rukuta rwa Instagram akurikirwa n'abarenga Miliyoni 1.7, avuga ko yagiriye ibihe by'agahebuzo muri All Women Together. Yanditse ati "Mbega ijoro ryiza i Kigali, Yesu yahawe icyubahiro".

Iki giterane cyatigishije Kigali!. Kuva gitangiye kuwa Kabiri, kugera gisojwe kuwa Gatanu, niyo nkuru yavugwaga cyane mu Isi y'Iyobokamana no ku mbuga nkoranyambaga kabone nubwo hari hari ibindi biterane binyuranye mu gihugu. Byonyine kumva ko abagore 1,286 bavuye i mahanga bakitabira igiterane mu Rwanda ni ibintu bidasanzwe. 

Si ibyo gusa ahubwo BK Arena yari yarimbishijwe bikomeye dore ko Uruhimbi [stage] rwari rwateguwemo ubusitani budasanzwe wagira ngo bwatemberagamo amahumezi y'Ikiyaga. Ibi byatumye bamwe mu babonye amafoto y'iki giterane batangara, ariko banashimira Women Foundation 'ku bw'umuteguro w'akataraboneka'. Ibintu byose byari biri ku murongo, hari za Bus zitwara abitabiriye, Protocol yo ku rwego rwo hejuru n'ibindi.

Urubyiruko rwabonye 'Ligne' y'ahantu heza cyane ho kumvira amagambo y'Imana uri kumwe n'inshuti zawe, rubona impamba n'intwaro yo kunesha imihangayiko y'isi. Ni igiterane cyitabiriwe n'ingeri zose harimo n'ibyamamare nka Miss Nishimwe Naomie [Miss Rwanda 2020 na Miss Queen Kalimpinya wanagiwe umugisha wo kuyobora umunsi wa mbere wacyo wahuriranye n'Isabukuru ye y'amavuko.


Apostle Mignonne Kabera yashimiye buri wese witabiriye All Women Together 2024

Apostle Mignonne Kabera yashimiye ubuyobozi bw'u Rwanda by'umwihariko Perezida Paul Kagame ku bwo kuba yarubatse BK Arena yakirirwamo abashyitsi benshi, kandi akaba atuma Igihugu kirangwamo amahoro n'umutekano ku buryo cyaberamo ibikorwa bitandukanye nk'ibyo gusenga. Yamwise Nehemiya w'u Rwanda [Nehemiya avugwa muri Bibiliya]. 

Ati: 'Sinabura gushimira ubuyobozi bw'Igihugu cyacu, mumfashe tubyongere. Bibiliya iravuga ngo mwubahe Imana, mwubahe n'Umwami. Iyo bavuga Umwami baba bavuga umuyobozi w'igihugu. 'Mwubahe Imana n'Umwami', sinzi impamvu Bibiliya yabifashe ikabishyira hamwe, sinzi impamvu Ijambo ry'Imana ribyubaha rikabiha agaciro. Ngo mwubahe Imana mwubahe n'Umwami.'

Arakomeza ati: 'Nagize umugisha wo kujya muri Rwanda Day uyu mwaka, si bwo bwa mbere ariko nagiyeyo. Ni bwo numvise uriya mugabo Massai ari kuvuga icyerecyezo cya Nyakubahwa Paul Kagame ku bw'iyi nyubako ya Kigali BK Arena, avuga uburyo Nyakubahwa Perezida yicaye ahantu, agakora mu mutwe;

Baramubaza ngo kubaka ibintu nka biriya byose bifata iki? Arababwira ngo mujye kubinyigira ndabishaka, kuko yubatse BK Arena. Ntituri ahantu gusa, ahubwo turi ahantu hafite umuntu w'icyerekezo". Uku ni ko yagereranyije Perezida Kagame na Nehemiya wongeye gusana inkuta (inkike) za Yerusalemu zari zarasenyutse. Ati: 'Ukuboko kw'Imana kwagiye kuri Nehemiya wacu [Perezida Kagame] abasha gusana Igihugu.

Apotre Mignonne yanashimiye Madamu Jeannette Kagame wanitabiriye iki giterane umwaka ushize, amusabira umugisha mwinshi ku Mana. Yabwiye Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju witabiriye iki giterane kubwira Madamu Jeannette Kagame ko bamukunda cyane, bakaba banamuhaye ikaze n'ubutaha kandi bizeye ko azagaruka kuko "turi abana be".

Ku munsi wa nyuma w'iki giterane, Apostle Mignnone yavuze ko Imana yamuhishuriye ko hagiye kuba ubumwe bw'amatorero aho Abanyamadini bagiye gushyigikirana cyane, uteguye igikorwa runaka agashyigikirwa na bagenzi be. Yavuze ko yabonye mu iyerekwa amatorero atandukanye ashyiraho ingengabihe ya gahunda yo guhuriza hamwe amaboko. 

Yanakoze igikorwa gikomeye cy'ubuhanuzi, aho yasabye abagabo bitabiriye iki giterane guhaguruka bakaturwaho umugisha w'Imana. Yavuze ko abagabo nibakomera mu Mana, bizaba ibisubizo ku bagore na cyane ko mu masengesho yabo bahora basaba Imana kugirira neza abagabo babo. Pastor Gedeon Rudahunga ni we wayoboye iri sengesho.

Apotre Mignonne aherutse kubwira inyaRwanda ko Ijambo ry'Imana rikize ku bintu byose kuko rizana amahoro, gukira kw'imitima ndetse rikazana n'amafaranga. Avuga ko umugore umwe ashobora gutsikamirwa, ariko iyo ari hamwe na bagenzi be bahinduka abatsinzi. Ati "Igiterane All Women Together ni igiterane buri mugore ushaka kuba umutsinzi akeneye".

Kuwa 11 Kanama 2023 ku munsi wa nyuma wa All Women Together AWT 2023, byari umunezero udasanzwe ubwo Madamu Jeannette Kagame yitabiraga iki giterane kimaze kubera umugisha abagore benshi cyane. Icyo gihe yashimiye uruhare rwa Women Foundation Ministries mu kuzamura ubushobozi bw'umugore. 

Yagize ati 'Ubwo u Rwanda rufite ba Nyampinga bangana namwe turahirwa. Ibikorwa bya Women Foundation Ministries, bifite uruhare rukomeye mu mibereho myiza n'iterambere ry'Umuryango nyarwanda. Iyo wubatse ubushobozi bw'Umugore uba wubatse umuryango bityo ukaba uteje imbere igihugu.'

Ati 'Ubutumwa mutanga busubiza imwe mu mirongo ngenderwaho y'igihugu. Ntako bisa gusoreza umunsi mu iteraniro nk'iri ry'abategarugori babereye Imana, bareye u Rwanda. Intego nyamukuru y'ubuzima bwacu ikwiye kuba urukundo. 

Urukundo ruturanga muri byose twange ikibi, duharanire kubaka aho gusenya maze tube rya tabaza rimurikira bose rikanirukana umwijima. Yohana 4:16 Haravuga ngo 'Imana ni urukundo, urukundo niryo shingiro rya byose, bityo tugomba kubiharanira nk'uko Bibiliya ibidutoza.'

"Nk'abakiristo bumva neza ijambo ry'Imana nta na hamwe Bibiliya ivuga ko ikinyuranyo cy'urukundo ari uwango ahubwo ahatari urukundo harangwa kenshi n'umwiryane, kwikuza, kutubaha kudaca bugufi no kutabasha kwishyira mu mwanya wa mugenzi wawe kandi ibi byose binyuranye n'icyo urukundo rw'Imana rusobanuye.''

Umushumba wa Women Foundation Ministries [WFM], Apostle Mignonne Kabera yahise aha impano umufasha w'umukuru w'igihugu, ku bw'isabukuru yagize ku wa 10 Kanama, anamushimira ko yemeye kwakira ubutumire bwa Women Foundation Ministries.


BK Arena yari yarimbishijwe bikomeye mu gihe cya All Women Together 2024


Apostle Mignonne Kabera akunze kuvuga ko ari ''umwa ADEPR udefirije"


TWINJIRE MU MUNSI WA KABIRI WA ALL WOMEN TOGETHER 2024


TUBANE KU MUNSI WA 3 W'IGITERANE ALL WOMEN TOGETHER 2024



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145803/mu-mafoto-200-tujyane-muri-bk-arena-mu-giterane-mpuzamahanga-all-women-together-cyatigishi-145803.html

Post a Comment

1Comments

Post a Comment