Mu muhango wiswe 'Umugoroba w'Imihigo', ikipe ya Mukura VS yihaye intego gutwara igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Abakinnyi , Abatoza  n'Abayobozi ba Mukura Victory Sport et Loisirs baganiriye, barasangira mugikorwa ngaruka mwaka cyitwa 'Umugoroba w'Imihigo'

Ni umuhango wabereye mu ntara y'Amajyepfo aho witabiriwe n'abayobozi batandukanye bayobowe na Perezida w'ikipe, Nyirigira Yves.

Muri uyu muhango bakiriye abakinnyi bashya baje muri uyu mwaka hamwe no n'Abatoza basanzwe muri iyi kipe yitegura umwaka w'imikino wa 2024/2025.

Ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisirs yatangaje ko muri uyu mwaka w'imikino iyi kipe igomba gutwara igikombe kimwe muri Bibiri bikinirwa mu Rwanda.

Muri uyu muhango abayobozi bijeje abakinnyi n'Abatoza ko ntacyo bazababurana yaba muburyo bw'Amikoro ndetse n'ibitekerezo.

Mu gusoza uyu muhango nibwo hanatangajwe abayobozi b'abakinnyi biy'ikipe ya Mukura, bayobowe na Nicolas Ssebwato noa Kapiteni wa mbere, azaba yungurijwe na Muvandimwe JMV, Vincent Adams na Irakunda Elie Tatou.

Mukura Victory Sport et Loisir iratangira shampiyona kuri uyu wa Kane ikina na Gasogi United guhera ku isaha ya Saa Cyenda, ni umukino uzabera kuri Sitade ya Huye.

The post Mu muhango wiswe 'Umugoroba w'Imihigo', ikipe ya Mukura VS yihaye intego gutwara igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mu-muhango-wiswe-umugoroba-wimihigo-ikipe-ya-mukura-vs-yihaye-intego-gutwara-igikombe-kimwe-mu-bikinirwa-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-muhango-wiswe-umugoroba-wimihigo-ikipe-ya-mukura-vs-yihaye-intego-gutwara-igikombe-kimwe-mu-bikinirwa-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)