Mu mvugo ikakaye, KNC yaburiye Munyantwali wa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kimwe mu bintu bimaze iminsi bigarukwaho cyane mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda, ni ikijyanye n'abakinnyi b'Abanyamahanga niba abemerewe gukina bazongerwa bakava kuri 6 bakajya ku 8 nk'uko bivugwa.

Ubwo Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC yari mu kiganiro Rirarashe cya Radio & TV1,  yavuze ko ubu ikibazo bafite ari FERWAFA na Rwanda Premier League bataragaragaza umubare w'Abanyamahanga bemerewe gukina bityo bikaba ari ibintu biteye isoni n'agahinda.

Ati" Ubu ikibazo dufite ni icya FERWAFA na League, kuba ubwabo batagaragaza umubare w'abakinnyi tuzakoresha b'Abanyamahanga ari nabyo bintu biteye isoni n'agahinda ari n'igisebo kuko ntacyo bigoyemo kuvuga ngo muzakinisha 6,abantu bakabimenya, muzakinisha 8 aribo mushobora gushyira ku rupapuro rw'umukino,muzakinisha 7 hari na 3 bashobora gusimbura, ibyo bikarangira.

Kugeza uyu munsi hasigaye amasaha atarengeje 24 kugira ngo imikino itangire. Biragora rero abatoza gutegura imyitozo ya nyuma iri takitike  batazi abakinnyi bazakoresha muri aba banyamahanga.

Ibyo ubwabyo rwose ni igisebo kuri League ndetse na FERWAFA,nibavuge bati nti bihari tubimenye. Ngira ngo bwana Hadji niba anyumva ibyo bintu abyumve ko ari ibintu biteye isoni kugeza aya magingo. Perezida Munyantwali niba unyumva ugomba gufata umwanzuro nka Perezida ngira ngo warabyumvise mu kurahira kwa Perezida avuga ati mugomba gukora".

Yakomeje avuga ko ibintu bimaze ibyumweru atari sayansi bityo ko bagomba kubifataho umwanzuro vuba bitewe ko bo bategura ikipe bavunika kandi bo nk'abanyamuryango bakaba barabyemeje.

Ati" Ibyo bintu bimaze ibyumweru ni sayansi ,murimo murakora Forumule yo kugira ngo ikintu kibe, mubihakane cyangwa mubyemere? . 

Mukure abantu mu rujijo ,twebwe turavunika kuko dutegura ikipe, urumva tuba tugomba kumenya ibintu. Ibi biragaragaza ikibazo gikomeye cyane kuba akantu gato nk'aka gasaba ibintu 2 gusa gufata umwanzuro yego cyangwa oya ubundi tugakomeza.

Twebwe nk'abanyamuryango ba FERWAFA ibi bintu twabyemeranyije 1000 %,icyo nibaza FERWAFA ibura iki nk'abashinzwe umupira n'ibindi kugira ngo bemeze ibi bintu''.

KNC yakomeje yibaza ukuntu FERWAFA itemeza ubushake bwabo ndetse anavuga ko niramuka itagize icyo ibikoraho bazayereka ko umupira ari uwabo atari ukwicara mu biro gusa.

Ati" Ese ubundi ko ari twe turi mu muriro kuki itemeza ubushake bwacu. Aha ngaha rero rwose ndakubwiza ukuri bwana Munyantwali iki kintu nutagikoraho. Oya reka tuvugishe ukuri dufite amasaha uyu munsi FERWAFA n'itagira icyo ibikoraho, twebwe Abanyamuryango tuzereka FERWAFA ko umupira ari uwacu atari ukwicara mu biro gusa ahasigaye tukirirwa dukora mu muriro dushya abandi bo bakaza gukubura ivu. 

Nibakore ibintu 2,babihakane batange impamvu babihakanye ,ni babyemeze babitubwire tubikore ariko kwicara abantu bakumva baratuje kuki mwumva ko kutubabaza arizo nshingano mufite?"

Perezida wa Gasogi United yavuze ko igihe kizagera bakereka FERWAFA ko aribo bayitegetse , ati" Barudutegeka ? Igihe kizagera tubereke ko aritwe tubategetse. Ibi bintu reka mbabwize ukuri, igihe kizagera tubereke ko aritwe tubategeka .

Mbagiriye inama gusa yo gukora inshingano zabo bakabihakana bagasobanura impamvu no kubyemeza bigakomeza ariko kwicara abantu bagaceceka gusa ibyo n'ibiki ,ese iyi miyoborere iba hehe ubundi?.

Ariko ubundi Munyantwali icyemezo agifatira bande? Twebwe bande none Munyentwari ari hejuru y'Abanyamuryango cyangwa nibo bamushyiraho . Munyantwali rero nafate icyemezo ariko ibyo arimo akora amenyeko umunsi umwe azabyicuza. Ese FERWAFA ibereyeho kurwanya ibyateza umupira imbere cyangwa ibereyeho kubishyigikira".

Perezida wa Gasogi United yavuze ko ashingiye ku kababaro abandi ba Perezida bafite, ko mu gihe FERWAFA idafashe icyemezo, abantu bazabona ibitangaza.

Ati" Nshingiye ku kababaro kari mu Baperezida bagenzi banjye,  ndakubwiza ukuri iki cyemezo FERWAFA itagifashe neza mwazabona ibitangaza. Ndakubwiza ukuri akababaro kari mu Baperezida kereka babanje kweguza hakaza abashya ariko ndakubwiza ukuri ,kubera akantu agato nk'aka nyamara reka mbihorere".

KNC avuga ko ashingiye ku kababaro abandi Baperezida bagenzi be bafite mu gihe FERWAFA idafashe umwanzuro ku bakinnyi b'Abanyamahanga bemerewe gukina muri shampiyona abantu bazabona ibitangaza



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145861/mu-mvugo-ikakaye-knc-yaburiye-munyetwari-wa-ferwafa-ku-mwanzuro-wabanyamahanga-145861.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)