Ibi byagarutsweho ku itariki ya 1 Kanama 2024 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imurikabikorwa ry'ubuhinzi n'ubworozi riri kubera ku Mulindi mu Mujyi wa Kigali. Ni imurikabikorwa ry'iminsi 10 ryitabiriwe n'abantu, inzego n'ibigo bikora ibijyanye n'ubuhinzi mu Rwanda ndetse hari n'abaturutse mu mahanga.
Rwigamba yasabye abahinzi borozi ubufatanye kugira ngo umwuga wabo urusheho gukorwa kinyamwuga kandi ubyarire inyungu benshi.
Yagize ati 'Dukeneye gufatanya kugira ngo dukore ibizana impinduka mu buzima bw'Abanyarwanda n'ubw'abahinzi borozi by'umwihariko. Nta muhinzi w'umukene wakabaye ubura amafaranga y'ubwisungane mu kwivuza n'amafaranga y'ishuri ry'abana kuko ubuhinzi bworozi butanga amahirwe. Tugomba rero kongera imbaraga mu kurwanya ibishobora gutera ibihombo. Tugomba gufatanya kugira ngo tubimenye hakiri kare dushyire imbaraga hamwe tubirandure'.
Yavuze ko muri urwo rugendo rwo gufatanya n'abahinzi Leta y'u Rwanda binyuze muri politiki ya gatanu yo kuvugurura ubuhinzi n'ubworozi, yiyemeje kwibanda ku ikoranabuhanga muri iyo myuga no gushaka ibindi bisubizo bikenewe mu kurushaho kunoza iyo myuga mu Gihugu.
Rwigamba yagarutse ku mu myaka 17 ishize iryo murikabikorwa riba, avuga ko hari intambwe imaze guterwa mu kuvugurura ubuhinzi bworozi ndetse ashimira abakora iyo myuga babigizemo uruhare.
Yagaragaje ko umwihariko w'ubuhinzi n'ubworozi ari uko n'iyo ubikora yaba atarabibonamo amafaranga we nta kibazo cy'ibiribwa aba afite mu gihe ubundi bucuruzi bwose wakora utaratangira kububonamo abaguzi , uba uri mu gihombo.
Yashimye abahinzi borozi n'izindi nzego zitangira uyu mwuga utunze abantu ndetse abasaba kurushaho kwagura amaboko kugira ngo bakomeze kuboba ibitunga Igihugu.
Rwiyemezamirimo Sina Gérard utunganya ibiribwa binyuranye bikomoka ku buhinzi n'ubworozi, yashimye imiyoborere myiza y'Igihugu yatumye kigira umutekano no gushyigikira umurimo , abantu bakabasha gukora bagatera imbere.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hatangijwe-imurika-ry-ubuhinzi-n-ubworozi