Mu Rwanda hagiye kwibukirwa Umunyabigwi Dr. Myles Munroe n'umugore we - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Munroe yari umwanditsi w'ibitabo ukomeye n'umwarimu wazengurutse mu bihugu byinshi atoza abantu guhindura imyumvire, imiyoborere, kwikorera, itangazamakuru, iyobokamana n'ibindi.

Mu kwizihiza ibikorwa bye hazibanzwa ku birimo izo nyigisho yakundaga gutanga.

Kumwibuka we n'umugore we hazirikanwa ibikorwa byabo bizabera mu Mujyi wa Kigali kuri 'Piscine' ya Park Inn by Radisson Kigali ku wa 06 Nzeri 2024 guhera Saa Kumi n'Ebyiri z'Umugoroba kugeza Saa Yine. Uwitabiriye yishyure ibihumbi 40 Frw.

Ku munsi ukurikiyeho ku wa 07 Nzeri 2024 hazabaho ibiganiro byiswe 'Purpose-Driven Success Brunch', aho abazitabira bazahabwa inyigisho zitandukanye zirimo uko babaho ubuzima bufite intego kandi bakabasha kubujyanisha n'ibirimo umuryango, ubucuruzi ndetse n'iterambere ry'umuntu ku giti cye.

Aha ho abazitabira bazishyura ibihumbi 30 Frw, mu gihe uzitabira iminsi yose azagabanyirizwa akishyura ibihumbi 60 Frw.

Biteganyijwe ko mu bazitabira ibi bikorwa harimo imfura ya Dr. Myles Munroe na Ruth Ann Munroe, Charisa Munroe-Wilborn akaba Umuyobozi Mukuru w'Umuryango 'The Dr Myles & Ruth Munroe Foundation' washinzwe hagamijwe gusigasira ibigwi by'ababyeyi be, akaba ari no mu bazatanga ibiganiro muri iki gikorwa.

Umugabo wa Charisa Munroe-Wilborn, Destry Wilborn washinze Umuryango Men of Purpose(MOP) ufasha abana b'abahungu kuvamo abagabo bafite intego, na we azitabira iki gikorwa.

Mu bandi bazakitabira harimo Charlie Masala uhagarariye umuryango Munroe Global muri Afurika na wo washyiriweho gusigasira ibikorwa bya Dr. Myles Munroe. Hari kandi na Hubert Sugira Hategekimana benshi bamaze kumenya mu bijyanye no kwigisha imibanire, akaba yarigishijwe na nyakwigendera Dr Myles Munroe.

Sugira kandi ni n'Umuyobozi wungirije w'Umuryango Mpuzamahanga, International Third World Leaders Association (ITWLA), washinzwe na Dr Myles Munroe mu myaka ya 1980.

Ushaka kwiyandikira mu bazitabira yahamagara kuri 0784442919.

Dr. Myles Munroe ukomoka muri Bahamas n'umugore we, Ruth Ann Munroe bamaze imyaka 10 bishwe n'impanuka y'indege
Mu Rwanda hagiye kwibukirwa Umunyabigwi Dr. Myles Munroe n'umugore we bamaze imyaka 10 bapfuye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hagiye-kwibukirwa-umunyabigwi-dr-myles-munroe-n-umugore-we-bamaze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)