U Rwanda rukunze kuza mu myanya ya mbere muri Afurika mu korohereza abashoramari nk'uko raporo zinyuranye zibigaragaza. Gusa kuba rufite umutekano nayo ni indi ngingo ikomeye ituma abantu badaseta ibirenge mu kurushoramo imari.
Bamwe mu bashoye imari mu mishinga migari y'inyubako zirimo n'iz'imiturirwa mu Mujyi wa Kigali bashimangira ko icyizere bagirirwa n'Ubuyobozi bw'Igihugu ndetse n'umutekano biri mu bituma inyubako nini kandi ziyubashye zikomeza kwiyongera.
Ni mu gihe abikorera bo bavuga ko ubwiyongere bw'inyubako butuma babasha gucuruza ibikoresho by'ubwubatsi ku bwinshi.
Ibice hafi ya byose mu Mujyi wa Kigali muri iyi minsi birazamukamo inzu z'amagorofa ziganjemo izagenewe kuzakorerwamo ibikorwa by'ubucuruzi bw'ingeri zinyuranye.
Umuyobozi wa Group Duval Great Lakes yashoye imari mu nyubako ya Inzovu Mall iherereye ku Kimihurura, Vicky Murabukirwa, ashimangira ko guhitimo gukora umushinga nk'uyu uremereye ari icyizere bafitiwe n'ubuyobozi bw'u Rwanda.
Inzovu Mall ni urugero rw'umwe mu mishinga y'ubwubatsi ikomeye muri iyi minsi mu Mujyi wa Kigali.
Gusa siwo gusa kuko nk'i Remera hafi ya Stade Amahoro harimo gushyirwa inyubako z'uruhurirane zizifashishwa n'abazaza bari mu bikorwa bifitanye isano n'imikino birimo amahoteli n'ibindi bikubiye mu mushinga wiswe Zaria Court.
Rwagati mu Mujyi hafi y'Ibiro by'Umujyi wa Kigali kandi harimo kuzamuka inzu 2 zibangikanye za Equity Bank zizaba zifite amagorofa 25.
Ni nako umurambi w'ahazwi nko kuri Plateau, myinshi mu miturirwa yamaze kubakwa ikaba itegereje gutahwa ku mugaragaro no gukorerwamo, ibi ariko byanahinduye isura yaho ugereranije n'uko hari hameze mu myaka yo hambere.
Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya ashimangira ko ubwiyongere bw'imiturirwa muri uyu Mujyi atari uguhindura isura yawo gusa, ko ahubwo ari n'ikimenyetso cy'uko abikorera n'abashoramari bishimiye u Rwanda.
Hari imiturirwa myinshi igitangira kubakwa, indi iracyazamurwa aho nk'igiye kubakwa ahahoze Inzu Ndangamuco y'u Rwanda n'Ubufaransa mu Kiyovu naho hagiye gushyirwa inzu izaba yubatswe mu buryo budasanzwe.
Kwaguka k'Umujyi wa Kigali, kuvugurura imyubakire no gusirimuka kwawo muri rusange abikorera babibonamo andi mahirwe akomeye yo kongera ingano y'ibyo bacuruza bikenerwa muri bene iyo mishinga birimo n'ibikoresho by'ubwubatsi cyane ko byinshi bitavanwa mu mahanga.
The post Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n'Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi appeared first on RUSHYASHYA.