U Rwanda rushyira imbaraga mu kwimakaza ikoranabuhanga mu ngeri zose by'umwihariko mu burezi nk'urwego rutegurirwamo abazagira uruhare mu iterambere rirambye ry'igihugu.
Nubwo gahunda yamamaye cyane ari ya mudasobwa ku banyeshuri, abarimu na bo bazikenera bakora ubushakashatsi, bategura amasomo ndetse aho bafite ibikoresho by'ikoranabuhanga bihagije zifashishwa mu kwigisha.
Ikirenze kuri ibyo banazifashisha mu kuzuza amanota n'andi makuru y'abanyeshuri mu ikoranabuhanga kugira ngo inzego z'uburezi ziyabonere igihe.
Imibare ya Mineduc yo mu mwaka w'amashuri wa 2022/2023 igaragaza ko abarimu n'abayobozi b'amashuri bafite mudasobwa bageze kuri 43,576 bavuye ku barenga ibihumbi 24 mu 2021/22, bigaragaza ubwiyongere bwa 43.5%.
Iyi raporo igaragaza ko mudasobwa imwe ikoreshwa n'abarimu bane bo mu mashuri abanza, mu gihe mu mashuri yisumbuye imwe ikoreshwa na babiri. Muri TVET, L1-L5 buri mwarimu afite mudasobwa ye ariko byagera ku bigisha muri Polytechnic abarimu batatu bagasaranganya mudasobwa imwe.
Muri Gicurasi 2024, Umuyobozi Ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi REB, Shyaka Emmanuel yabwiye IGIHE ko bari mu nzira zo gutanga isoko ryo kugura mudasobwa ibihumbi 25 zizagenerwa abarimu bo mu mashuri abanza gusa.
Ati 'Zizahabwa abarimu kugira ngo bashobore gukora ubushakashatsi, gutegura amasomo yabo neza no kuyatanga. Zizahabwa abarimu bose bo mu mashuri abanza kandi bose bamaze guhugurwa ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu myigire n'imyigishirize.'
Amashuri afite ibyumba by'ikoranabuhanga (smart classroom) mu cyiciro cy'abanza ni 20.3%, mu yisumbuye yigisha amasomo rusange ni 45.3% mu gihe muri TVET ni 36.0%. Ni mu gihe 59.5% by'amashuri yose ari yo afite internet.
Biteganyijwe ko izo mudasobwa zizagurwa muri Kanama 2024 zikazifashishwa mu mwaka w'amashuri wa 2024/2025 bakazatangira kuzikoresha.
Abarimu bigisha mu mashuri abanza barenga ibihumbi 67, gihe muri rusange abigisha mu mashuri yose mu Rwanda barenga ibihumbi 138.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-bane-mu-mashuri-abanza-basaranganya-mudasobwa-imwe