Muhanga: Uwakoraga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro aciye mu nzu yatawe muri yombi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo wakoreraga ubwo bucukuzi mu Kagari ka Kabuye mu mudugudu wa Peru, yatawe muri yombi ku bufatanye bw'inzego z'ibanze na Dasso. Yacaga aho yubatse inzu yamara kuyikinga agacukuramo umwobo uhinguka mu mirima y'abaturage badikanyije, akajya gucukuramo amabuye yo mu bwoko bwa Belure.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabacuzi, Nsanzimana Vedaste, yemeje aya makuru, avuga ko uwafashwe yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Kiyumba, kugira ngo abazwe kubyo akekwaho.

Yagize ati "Yubatse inzu nto acukuramo umwobo akinjiriramo imbere agacukuramo hasi agera no mu mirima y'abaturanyi kuko yajyaga muri iyo nzu agakinga ku buryo ntawe ubibona."

Gitifu Nsanzimana yakomeje avuga ko kuri ubu uwo mwobo bawusibye kugira ngo hatagira abandi bawukoresha mubo yakoranaga nabo.

Ati "Twagiyeyo uwo mwobo turawusiba kugira ngo hatagira n'abawugwamo ariko rero tugira n'abaturage inama y'uko batajya mu bikorwa bitemewe kuko bihanwa n'amategeko ariko kandi biriya byo bishobora no guhitana ubuzima."

Muri Gicurasi 2024, Guverinoma yasobanuriye Inteko Ishinga amategeko umushinga w'itegeko riteganya ibihano biremereye ku gukora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro utabifitiye uburenganzira.

Wavugaga ko umuntu ucukura amabuye y'agaciro adafite uruhushya, aba akoze icyaha. Kimaze kumuhama ashobora guhanishwa igifungo kitarenze imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu, n'ihazabu y'amafaranga atari munsi ya miliyoni 25 Frw, ariko ntarenze miliyoni 50 Frw, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-uwakoraga-ubucukuzi-bw-amabuye-y-agaciro-aciye-mu-nzu-yatawe-muri-yombi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)