Musanze FC yasinyishije abakinnyi 7 barimo abanyamahanga 4 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Musanze FC yasinyishije abakinnyi barindwi bashya barimo abanyamahanga bane n'abanyarwanda 3.

Ni mu rwego rwo gukomeza kwitegura umwaka w'imikino wa 2024-25 aho izatangira shampiyona ikina na Muhazi United tariki ya 18 Kanama2024 kuri Stade Ubworoherane.

Musanze FC irimbanyije imyitozo ikaba mu bakinnyi yari ifite umwakya ushize babanzaga mu kibuga yatakaje umwe ari we umunyezamu Muhawenayo Gad wagiye muri Gorilla FC, ikaba igeze kure ibiganiro byo kumusimbuza Nsabimana Jean de Dieu Chaolin wakiniraga Etoile del'Est.

Iyi kipe yo mu Mujyariguru ikaba yamaze kongeramo n'abandi bakinnyi nka myugariro w'ibumoso Ndizeye Gad wavuye muri Police FC, Kamanzi Ashraf ukina hagati asatira izamu wavuye muri Mukura Victory Sports na myugariro wo hagati Mukengere Christian wavuye muri Bugesera FC.

Hari kandi abanyamahanga 4; Umunya-Gambia Hydra Buba wavuye muri Rihno FC, Umunya-Uganda Salim Abdallah wavuye muri URA FC, Umunya-Nigeria Sunday Inemesit wavuye muri Etoile de l'Est n'Umunya-Cameroun Nkofor Ngafei wavuye muri Coasta Union yo muri Tanzania, bose basinye imyaka ibiri.

Umunya-Uganda Salim Abdallah yamaze kurangizanya na Mukura VS
Kamanzi Ashraf yamaze gusinyira Musanze FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/musanze-fc-yasinyishije-abakinnyi-7-barimo-abanyamahanga-4

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)