Musenyeri Kayinamura wa EMLR yahaye umukoro abapasiteri bafite insengero zafunzwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangarije I Nyamasheke ku wa 9 Kanama 2024, ubwo yatangizaga umwiherero w'iminsi itatu wahuje abapasiteri bose b'iri torero mu Rwanda.

Ni umwiherero umaze igihe utegurwa ariko ukaba wahuriranye n'uko Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Imiyoborere RGB rufatanyije n'inzego z'ibanze bamaze igihe mu bugenzuzi bw'insengero, hakaba hamaze gufungwa izirenga 8600.

Mu nsengero zafunzwe mu zitujuje ibisabwa harimo n'iza Eglise Methodiste Libre mu Rwanda (EMLR).

Musenyeri Kayinamura yavuze ko mu ngamba bihaye mu 2017 harimo no kuvugurura insengero zikajyanishwa n'igihe kugira ngo abakirisito basengere ahantu heza. N'ubwo bimeze gutya ariko igenzura rya RGB n'inzego z'ibanze ryabaye mu gihe bari bagifite ibyo bagomba kunoza ari nabyo byatumye zimwe mu nsengero z'iri torero zifungwa.

Ati 'Mu cyerekezo twihaye harimo ko aho dukorera hose hagomba kuba hasa neza. Turakomeza kubikora kandi nta gushidikanya kuko inzego za Leta dukorana neza, aho bizajya bitungana tuzajya dukorana n'inzego za Leta tubabwire ngo twabitunganyije mudukingurire'.

Itorero Eglise Methodiste Libre mu Rwanda ryatangiriye I Kibogora mu 1942. Aho ryatangiriye ubu ni mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse waganirije abitabiriye uyu mwiherero yavuze ko itorero n'ubuyobozi bwa Leta bahuriye ku gukorera abaturage, kandi ko bombi icyo bifuriza umuturage ari imibereho myiza, iterambere no kuyoborwa neza.

Ati 'Ibyo dukora buriya ntabwo bitandukanye. Hari byinshi twagezeho nk'ubuyobozi bw'akarere tubikoranye n'iri torero hari n'ibyo ryagezeho tutabikoranye ariko byose biri mu cyerekezo kimwe'.

Meya Mupenzi yashimye uruhare rw'iri torero mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage binyuze mu bikorwa birimo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, ubuvuzi bahererwa ku bitaro bya Kibogora n'ibigo nderabuzima by'iri torero n'uburezi bufite ireme abana bakura mu mashuri y'iri torero.

Mu bindi akarere ka Nyamasheke gashimira iri torero harimo kuba karabashije kugabanya igwingira ry'abana rikava kuri 33% rikagera kuri 17%. Meya Mupenzi avuga ko bitari gushoboka iyo hatabamo uruhare rwa EMLR.

Itorero Eglise Methodiste Libre mu Rwanda rifite abakirisito barenga ibihumbi 520 babarizwa mu conference (diyoseze) 10 ziganje mu ntara y'Iburengerazuba.

Musenyeri Kayinamura wa EMRL yagaragaje ko kuba hari insengero zafungiwe ko zitujuje ibisabwa atari byacitse
Meya Mupenzi yashimye uruhare rwa EMLR mu iterambere ry'akarere ka Nyamasheke
Abapasiteri ba EMRL bafite insengero zafunzwe mu zitujuje ibisabwa basabwe gukora cyane bakuzuza ibisabwa bagafungurirwa, butyo abakirisito bagasengera ahantu heza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musenyeri-kayinamura-wa-emlr-yahaye-umukoro-abapasiteri-bafite-insengero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)