Musoni Protais yasabye ko abarangiza amashuri bose bajya bahabwa amasomo ya gisirikare - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingingo yo kwigisha amasomo ya gisirikare abasoje amasomo y'amashuri yisumbuye bose yatangiye kuvugwaho cyane mu gihe Ishyaka riharanira Demokarasi n'Imibereho Myiza y'Abaturage (PSD) ryiyamamazaga mu matora aheruka, benshi bakomeza kubijyaho impaka.

Umuyobozi wa Pan-African Movement Rwanda, Musoni Protais ubwo yagezaga ikiganiro cy'amateka y'u Rwanda ku Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w'Abadepite kuri uyu wa 21 Kanama 2024, yagaragaje ko yanyuzwe n'igitekerezo cyo kwinjiza urubyiruko mu Nkeragutabara ariko umubare w'abazajyamo akabona ukiri muto.

Ati 'Nishimye mbonye inkeragutabara zigiye kujyaho, ni uko nabonye ari bake. Iyaba byashobokaga abarangije amashuri yisumbuye cyangwa kaminuza bose bakajya bagira uwo mwaka, ibi bihugu ubona bihagaze by'ibihangange bifite umuco wo kubitegura, nka Israel na Tanzania, ni ibintu rero natwe twagakoze.'

Yanavuze ko mu mashuri abanza hashyirwaho uburyo yajya atoza Ubunyarwanda n'umuco Nyarwanda ku buryo umwana uvuye ku ishuri atahana impamba inyigisho zigakomereza mu rugo.

Tariki 16 Kanama 2024, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abakozi muri RDF, Col Lambert Sendegeya yabwiye abanyamakuru ko kwinjiza urubyiruko mu Nkeragutabara byakunganira abasirikare b'u Rwanda.

Ati 'Izi nshingano ziba zisaba ko Ingabo z'u Rwanda zihora zikongererwa imbaraga zihamye zo guhangana n'ibyahungabanya umutekano n'ubusugire bw'Igihugu muri iki gihe ndetse n'icyizaza, ni muri urwo rwego rero Ingabo z'u Rwanda ziteganya kwinjiza mu Ngabo z'u Rwanda umutwe w'Inkeragutabara urubyiruko rushoboye kandi rufite ubushake rwakwitabazwa bibaye ngombwa mu kunganira abasirikare b'u Rwanda basanzwe bakora uwo murimo buri munsi.'

Abazajya muri iyi gahunda bazajya bamara amezi atandatu mu ishuri rya Gisirikare rya Gabiro.

Kugeza ubu abemererwa kwinjira mu Nkeragutabara ni abarangije Amashuri yisumbuye bagomba kuba batarengeje Imyaka 25, abarangije Amashuri y'ubumenyingiro (IPRC) bagomba kuba batarenga Imyaka 26, mu gihe abafite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza bagomba kuba batarenge imyaka 28.

Umuyobozi wa Pan-African Movement Rwanda, Musoni Protais yavuze ko urubyiruko rurangije amashuri rwose rwashyirirwaho umwaka wo kujya mu Nkeragutabara
Yabitangarije mu kiganiro yagejeje ku Badepite bashya binjiye mu nshingano



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musoni-protais-yasabye-ko-abarangiza-amashuri-bose-bajya-bahabwa-amasomo-ya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)