Mutsinzi Ange Jimmy yafashije ikipe ye kugera mu ijonjora rya nyuma rya UEFA Conference League #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mutsinzi Ange Jimmy na Zira FK yo mu cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan bageze mu cyiciro cya nyuma cya UEFA Conference League nyuma yo gusezerera Dunajská Streda yo muri Slovakie ku giteranyo cy'ibitego 6-1.

Ni nyuma yo gusezererwa na FC Sheriff yo muri Moldova muri UEFA Europa League, yahise ijya gushaka itike yo kuzajya mu matsinda ya UEFA Conference League.

Mu ijoro ryakeye nibwo Zira FK yakinaga na FC DAC 1904 Dunajská Streda umukino wo kwishyura w'ijonjora rya kabiri rya UEFA Conference League ndetse banayitsinda 2-1 bya Raphael Utzig na Alıyev mu gihe FC DAC yatsindiwe na Alex Méndez.

Zira FK ikaba yahise igera mu ijonjora rya nyuma ku giteranyo cy'ibitego 6-1. Nirenga iki cyiciro izahita ijya mu matsinda ya UEFA Conference League. Mutsinzi Ange Jimmy akaba yakinnye uyu mukino iminota yose 90.

Mutsinzi Ange Jimmy mu ntangiriro za Nyakanga 2024 yerekeje muri Zira FK ayisinyira imyaka 3 avuye muri FK Jerv yo muri Norvège.

Mutsinzi Ange Jimmy yagejeje ikipe mu ijonjora rya nyuma rya UEFA Conference League



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mutsinzi-ange-jimmy-yafashije-ikipe-ye-kugera-mu-ijonjora-rya-nyuma-rya-uefa-conference-league

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)