Mutsinzi Ange na Bizimana Djihad ntibahiriwe n'ijoro ry'ibigugu i Burayi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi b'Abanyarwanda bakina i Burayi, Bizimana Djihad na Mutsinzi Ange Jimmy ntabwo bahiriwe n'imikino ibanza y'ijonjora rya nyuma muri UEFA Europa League na UEFA Conference League.

Mu ijoro ryakeye ni bwo Kryvbas FC yo muri Ukraine ikinamo kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, Bizimana Djihad yari yakiriye Viktoria Plzen yo muri Czech Republic mu mukino ubazna w'ijonjora rya nyuma rya Europa League aho izakomeza izahita ijya mu matsinda ya Europa League.

Iyi kipe ikaba yatangiye neza aho yabonye igitego hakiri kare ku munota wa 20 cyatsinzwe n'Umunya-Ghana, Prince Kwabena Adu.

Ibi byishimo ntibyamaze kabiri ku munota wa 48, Jiří Maxim Panoš yishyuriye ikipe ye mbere y'uko ku kunota wa 69 Daniel Vašulín ayitsindira igitego cy'intsinzi.

Djihad Bizimana wakinnye iminota 90, we n'ikipe ye kugira ngo bajye mu matsinda Europa League barasabwa kuzatsinda umukino wo kwishyura bazasura iyi kipe tariki ya 15 Kanama 2024.

Ubwo Djihad yari muri uru rugamba, myugariro Mutsinzi Ange Jimmy n'ikipe ye Zira FK yo muri Azerbaijani bari muri Croatia aho bari bagiye gukina umukino ubanza w'ijonjora rya nyuma rya UEFA Conference League na Osijek.

Uyu mukino Mutsinzi Ange Jimmy yakinnye iminota yose, ntabwo waboroheye cyane ko banganyije 1-1 bakaba bazisobanura tariki ya 15 Kanama 2024.

Zira yabanje gutsindwa igitego ku munota wa 38 na Anton Matkovic cyishyuwe na Raphael Alemao ku munota wa 6 w'inyongera.

Bizimana Djihad n'ikipe ye batsindiwe mu rugo
Ange Mutsinzi na Zira banganyirije muri Croatia



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mutsinzi-ange-na-bizimana-djihad-ntibahiriwe-n-ijoro-ry-ibigugu-i-burayi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)