Mutsinzi Ange yahuye n'uruva gusenya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakipe akinamo abanyarwanda Mutsinzi Ange Jimmy na Bizimana Djihad ntabwo yahiriwe n'umukino ubanza w'ijonjora rya nyuma rya UEFA Conference League aho yaraye atsinzwe.

Zira FK ya Mutsinzi Ange Jimmy ni yo yahuye n'uruva gusenya rukomeye aho yanyagiriwe muri Cyprus 6-0.

Iyi kipe yo muri Azerbaijan yari yasuye Athletic Club Omonia Nicosia gusa ntabwo urugendo rwaje kuba rwiza kuko igitego cya Khammas ku munota wa 13, bibiri bya Stępiński ku munota wa 45+1 na 54, kimwe cya Ewandro ku munota wa 60 na bibiri bya Semedo ku munota wa 34 na 70 byatumye bagira inzozi mbi.

Mutsinzi Ange Jimmy akaba yari mu kibuga akina iminota yose 90, bisa n'aho bavuyemo batageze ku matsinda ya Conference League kuko ubu basabwa kuzatsinda ku kinyuranyo cy'ibitego 7 mu mukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 29 Kanama 2024 ibintu bisa n'aho bidashoboka.

Ku rundi ruhande, Kryvbas FC yo muri Ukraine ya Bizimana Djihad yari yasezerewe muri Europa League, yari yagiye gushakishiriza muri Conference League na yo ntabwo byagenze neza.

Yari yakiriye Real Betis yo muri Espagne, yaje kubatsindira mu rugo ibitego 2-0, ni umukino Bizimana Djihad yakinnye iminota yose 90.

Ni ibitego bya Ávila ku munota wa 13 na Sánchez ku munota wa 62 bakaba basabwa kuzabyishyura tariki ya 29 Kanama 2024 mu mukino uzabera muri Espagne.

Bizimana Djihad na Kryvbas FC ntabwo byagenze neza
Zira FK na Mutsinzi Ange banyagiriwe muri Cyprus



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mutsinzi-ange-yahuye-n-uruva-gusenya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)