Mwenda yafashwe n'ikiniga avuga ku gitutu cyashyizwe kuri Muhoozi kubera u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu 2018 kugera mu 2022, umubano w'u Rwanda na Uganda wajemo agatotsi, Abanyarwanda bakoreraga i Kampala batangira gucunaguzwa, barafungwa, bakorerwa iyicarubozo ndetse bamwe bahasiga ubuzima, abandi imitungo yabo irangizwa.

Byageze n'aho Uganda ifunga umupaka w'ibihugu byombi, ubuhahirane burahagarara. Gusa mu ntangiriro za 2022, Gen Muhoozi Kainerugaba yafashe iya mbere, yumvikanisha impande zombi, ibibazo bitangira kubonerwa umuti n'ubuhahirane bwongera kubaho.

Mwenda yavuze ko igihe cyose Uganda n'u Rwanda byagiranye ubwumvikanye buke, Gen Muhoozi ngo ntiyakunze kwemeranya n'imyanzuro imwe n'imwe ya Guverinoma ya Uganda kuri icyo kibazo.

Ngo yiyemeje gukemura ikibazo ahubwo akirebeye mu ndorerwamo ebyiri, iya mbere ari ukureba ku nyungu z'igihugu cye.

Ati ' U Rwanda ni umufatanyabikorwa w'ingenzi wa Uganda. Birashoboka ko hari ibyo ibihugu byombi bitabona kimwe ariko mu buryo bwubaka. Aho tugana ni hamwe. Urwo ni rwo ruhande rwe rwa mbere.'

Ikindi kintu cya kabiri, ngo ni uko Gen Muhoozi yemera ko Perezida Kagame ari umuntu wo kwizerwa, mukabana mu bihe byiza n'ibibi. Ubwo yari ageze kuri iyi ngingo, Mwenda yafashwe n'ikiniga.

Ati 'Kagame ni umuntu wakwizera. Kandi Gen Muhoozi arabizi neza. Kandi ndatekereza ko ikintu cyatumye umubano usubira mu buryo ni uko kuri biriya by'isabukuru ye [isabukuru ya Muhoozi yabereye i Kigali], abantu bamwe mu nzego z'iperereza muri Uganda bari bari gukwizwa amakuru y'ibihuha ngo Kagame arashaka kwica Muhoozi, arashaka gukora ibi na biriya.'

'Banditse raporo nyinshi baziha Muhoozi kugira ngo bamwigarurire afate urundi ruhande ku bijyanye na Kagame. Muhoozi ibyo yarabitsinze.'

Muhoozi yagarutse ku mateka y'umubano w'u Rwanda na Uganda, avuga kuva mu 1998 kugera mu 2011, umubano n'ubundi wari umeze nabi. Muri iyo myaka, ingabo z'ibihugu byombi zagiye mu ntambara muri Congo i Kisangani inshuro eshatu.

Mu 2011, yavuze ko we na Muhoozi baganiriye uko bakongera guhuza ibihugu byombi ndetse babasha kubigeraho kugera mu 2017 ubwo umubano wongeraga kuzamo igitotsi.

Ati ' Ni umubano wagoranye.'

Yavuze ko mu biganiro byinshi yagiye ajyamo byiga ku kibazo cya Uganda n'u Rwanda, ngo akenshi Uganda itagaragazaga ubushake bwo gukemura ikibazo. Ati 'Iyo ubwo bushake buza kuba buhari, ahari ibibazo byari gukemuka.'

Kuri ubu, Mwenda yizera ko umubano uzarushaho kuba mwiza kubera ahanini uruhare rwa Gen Muhoozi cyane ko abona ko ari ingenzi ku karere muri rusange, ati 'kandi abishyizemo ingufu, ni yo mpamvu ari hano, ni yo mpamvu aza hano.'

Andrew Mwenda (wegereye Perezida Kagame ibumoso), yakunze kuba hafi ya Gen Muhoozi Kainerugaba mu gushakira umuti ibibazo by'u Rwanda na Uganda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mwenda-yafashwe-n-ikiniga-avuga-ku-gitutu-cyashyizwe-kuri-muhoozi-kubera-u

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)