Namwe muri abasirikare mu kibuga - Gen Mubarakh Muganga wahaye ubutumwa bukomeye abakinnyi ba APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cy'ejo hashize ku wa Kabiri umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda akaba n'umuyobozi w'icyubahiro wa APR F.C, General Mubarakh Muganga ari kumwe n'umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen V Nyakarundi basuye ikipe ya APR F.C aho isanzwe ikorera imyitozo i Shyorongi mu Karere ka Rulindo.

Bakihagera bahawe ikaze n'umuyobozi w'iyi kipe Col. Richard Karasira aho babanje gukurikira imyitozo yiyi kipe.

Nyuma y'imyitozo Col Richard Karasira yahaye ikaze abayobozi bakuru kuri icyo kibuga cya APR F.C aho baganirije Abakinnyi ku ntego z'ikipe n'ibindi.

Umuyobozi w'icyubahiro wa APR FC akaba Umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda, Gen. MK Mubarakh Muganga yibukije ko intego ikiri yayindi 'Intsinzi' bityo ko bagomba kugira umurava bakayigeraho
Umuyobozi w'icyubahiro wa APR F.C yatangiye aha ikaze Abakinnyi bashya binjiye mu muryango wa APR F.C muri uyu mwaka, akomeza agenera ubutumwa ikipe muri rusange.

Yagize ati 'Mbanje guha ikaze Abakinnyi bashya twungutse, muje mu muryango mwiza kandi uhora ushaka intsinzi dore ko ari zo ntego zacu muri rusange, Abakinnyi dusanganywe murabizi neza ko intsinzi ari yo dushyira imbere kuruta ibindi, iyi ni ikipe ya Gisirikare ariko namwe burya mu kibuga muba muri abasirikare, rero mugomba kubyerekana mutahana instinzi. Kandi twizeye ko kuri uyu mukino turi twitegura muzaduha intsinzi.'

Abakinnyi n'abatoza bahawe impanuro zuje impamba ishyitse mu rugendo rwa CAF Champions League
Yakomeje ababwira ko bafite ikintu gikomeye kibategereje kuri uyu wa Gatandatu anabifuriza intsinzi.

Ati 'Iyi mikino murimo ni yo tuba tugomba kwerekaniramo ko natwe duhagaze neza, kuri uyu wa Gatandatu nizeye ko mwiteguye kandi neza, Abatoza banyu bari hano bari kubereka buri kimwe cyatuma mwitwara neza, ibyo babereka rero murasabwa kubikora mu kibuga.Gutsinda igitego kimwe ni byiza ariko se kuki mutatsinda n'icya kabiri kibaha umutekano, mugashyiramo n'icya gatatu bikarushaka kuba byiza?'

'Nk'ubuyobozi rero abo dusangaywe hano murabizi ko ibihembo mukura muri iyi mikino biba ari ibyanyu rero nta cyahindutse ni mubitware, natwe dusigare tubashakira n'ibindi nk'uko bisanzwe.'

APR FC izakina na Azam FC ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024 mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, umukino ubanza yasinzwe 1-0.

Umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yasuye abakinnyi abasaba gusezerera Azam FC
Umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka Maj Gen Vincent Nyakarundi na we yari ahari
Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira
Abakinnyi ba APR FC na bo bahawe umwanya bagira icyo bavuga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/namwe-muri-abasirikare-mu-kibuga-gen-mubarakh-muganga-wahaye-ubutumwa-bukomeye-abakinnyi-ba-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)