NCDA yasabye ko inyubako zihuriramo abantu benshi zose zishyirwamo icyumba cyahariwe irerero - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibijyanye no kwita ku mikurire y'umwana binyuze mu kubakira ubushobozi ingo mbonezamikurire, ECD, ni imwe mu mishinga u Rwanda rushyize imbere mu iterambere ryarwo.

Kugira ngo ubyumve neza mu ngengo y'imari ya 2024/2025 miliyari zirenga 357.8 Frw zagenewe guhangana n'ikibazo cy'igwingira ry'abana bafite imyaka iri munsi y'itanu, n'ibindi bikorwa byo kwita ku mikurire y'abana.

Gushora mu bikorwa biteza imbere imikurire y'umwana kuva agisamwa nk'igihugu gishaka gushingira iterambere ku bakiri bato na byo birumvikana kuko 80% by'ubwonko bw'umwana bukura mu myaka ye itatu ya mbere.

Iyo ni na yo mpmvu u Rwanda ruri kugerageza kongera ingo mbonezamikurire (ECD) aho ari ho hose hahurira abantu benshi kandi bigakorwa kinyamwuga.

Mu myanzuro yafashwe mu nama yari imaze iminsi itatu iri kubera mu Mujyi wa Kigali yiga ku ngamba zafatwa mu guteza imbere za ECD, harimo n'ijyanye no kuzirikana icyumba gifatwa nk'irerero muri buri nyubako izamurwa yose.

Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta, yavuze ko mu nyubako za leta n'iz'abikorera haba hari ababyeyi baba bafite abana bacyonka, bitifuzwa ko basigwa mu ngo.

Ati 'Hagiye hashyirwaho ingo mbonezamikurire z'ahantu abantu bakorera cyangwa bahurira zishamikiye ku kigo runaka nko mu masoko, mu nganda n'ahandi, mu bigo bya leta, gahunda yo kwita ku mikurire y'abana yakomeza kugira imbaraga.'

Kugeza uyu munsi mu Rwanda serivisi za ECD zigera ku bana barenga 78%, babarizwa muri ECD zirenga ibihumbi 31, icyakora hakaba abandi 22% itarageraho na busa.

Ingabire agaragaza ko nubwo hari ibimaze gukorwa, ariko uyu munsi bashaka ko buri mwana w'Umunyarwanda wacikanwa na serivisi zikomatanyije zitangirwa muri ECD.

Ni serivisi nk'imirire myiza y'umwana n'umugore utwite cyangwa uwonsa no kwita ku buzima bwabo, isuku n'isukura, uburere bwiza, umutekano w'umwana arindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose n'ibindi.

Ati 'Turasaba ko abubaka inzu za leta n'iz'abikorera bazagena icyumba cy'ababyeyi bagana aho hantu, aho kugira ngo amusige ku muntu utabizobereye. Ni n'ibintu bitanga umusaruro ku kigo, kuko umubyeyi aba yizeye uburere bw'umwana we umuri hafi ubundi agakora nta mpungenge.'

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abantu barera abana babihuguriwe barenga ibihumbi 100.

Ingabire agaragaza ko barajwe ishinga no kongera abo bantu, agasaba ibigo gufata abo barezi, bakabishyura kuko 'twebe dutanga uburyo bikorwa, tugahugura abantu, tukanareba n'uko bikorwa hanyuma ikigo kikishakamo ubushobozi.'

Mu myanzuro yafashwe kandi, Minisiteri y'Ubuzima yasabwe ko yategura icyumba cyagenewe gukangura ubwonko bw'umwana birimo ibikinisho kigashyirwa mu bigo nderabuzima n'amavuriro.

Itegeko nimero 71/2018 ryo ku wa 30 Kanama 20218 ryerekeye kurengera umwana, ingingo yaryo ya gatatu ivuga ko umuntu wese uri munsi y'imyaka 18 ari umwana.

Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) yo mu 2022 igaragaza ko abarenga miliyoni 5,8 ari abana. Abo bangana na 44.5% by'Abanyarwanda bose.

Muri abo abarenga miliyoni 2,4 bari munsi y'imyaka itandatu. Abo bangana 41% by'abana bose bakagira 18% by'Abanyarwanda bose.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Consolée Uwimana ati 'Iyo ni imibare itugaragariza ko kugira ngo abo bana bazabe abo bifuza kuba ndetse bagatanga umusaruro ufatika mu Rwanda bakeneye serivisi zikomatanyije zitangirwa mu ngo mbonezamikurire.'

Minisitiri Uwimana yavuze ko kuva gahunda mbonezamikurire yatangizwa, imaze gutanga umusaruro wigaragaza, ariko hakiri urugendo kugira ngo icyo kibazo gikemurwe, kuko uyu munsi abana bagwingiye bari munsi y'imyaka itanu bari kuri 33%, icyakora akizeza ubufatanye mu guhangana n'icyo kibazo.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Consolée Uwimana ubwo yagezaga ijambo yateguriye ku bayobozi bamaze iminsi itatu biga ku ngamba zo guteza imbere imikurire y'umwana
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Consolée Uwimana yijeje ubufatanye mu gukomeza guteza imbere imikurire y'umwana
Abayobozi mu nzego zitandukanye bamaze iminsi itatu mu nama igamije kureba uko imikurire y'umwana yakwitabwaho by'umwihariko
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Imbuto Foundation, Jackson Vugayabagabo mu bitabiriye inama yo guteza imbere imikurire y'umwana
Hakozwe ibiganiro bitandukanye bigamije kunoza ingamba zakwifashishwa mu guteza imbere imikurire y'umwana binyuze mu kubakira ubushobozi ingo mbonezamikurire
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe imiyoborere n'abakozi, DIGP, Jeanne Chantal Ujeneza mu bitabiriye inama yo guteza imbere imikurire y'umwana binyuze mu kubakira ubushobozi ingo mbonezamikurire
Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta yasabye ko muri buri nyubako ihuriramo abantu benshi hashyirwamo irerero



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ncda-yasabye-ko-inyubako-zihuriramo-abantu-benshi-zose-zishyirwamo-icyumba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)