Ndayishimiye Didier yafashije AS Kigali kwegukana intsinzi ya mbere mu mwaka mushya w'imikino - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino w'umunsi wa kabiri wa Shampiyona y'u Rwanda mu mupira w'amaguru wahuje ikipe ya AS Kigali na Musanze FC kuri Kigali Pelé Stadium, wari ufite agaciro gakomeye ku mpande zombi, aho amakipe yombi yifuzaga kongera amahirwe yabo yo gutsinda muri iyi shampiyona.

Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye (15:00), AS Kigali yakira Musanze FC ku kibuga cyayo. Ikipe ya AS Kigali yatangiye ifite icyizere gikomeye, ikaba yari yabanjemo abakinnyi bakomeye barimo Hakizimana Adolphe mu izamu, Dusingizimana Gilbert na Nkubana Marc mu bwugarizi, Iyabivuze Osée na Benedata Janvier mu kibuga hagati, ndetse na Ndayishimiye Didier mu busatirizi.

Ndayishimiye Didier yishimira igitego yatsinze Musanze FC

Ku rundi ruhande, Musanze FC nayo yari yiteguye bikomeye, aho yabanjemo abakinnyi bayo b'inararibonye barimo Nsabimana Jean De Dieu mu izamu, Kwizera Trésor mu bwugarizi, Uwiringiyimana Christopher mu kibuga hagati, na Sunday Inemesit Akana mu busatirizi.

Mu gice cya mbere cy'umukino, habayeho guhangana gukomeye cyane hagati y'amakipe yombi, ariko habura ikipe ibona mu izamu. Icyakora igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi, aho AS Kigali yagarutse isatira cyane. Ibi byaje kuyihira ku munota wa 47, ubwo Ndayishimiye Didier yatsindaga igitego cyiza, agahita afungura amazamu muri uyu mukino.

 

Nyuma y'icyo gitego, AS Kigali yakomeje kotsa igitutu Musanze FC, n'ubwo nayo yakomeje kugerageza gushaka uko yishyura ariko bikayigora. Umukino warangiye AS Kigali itsinze igitego 1-0, cyahesheje iyi kipe amanota atatu y'ingenzi muri iyi shampiyona.

Kapiteni wa AS Kigali Benedata Jamvier

Iyi ntsinzi iratanga icyizere ko ikipe ya AS Kigali iri mu makipe azatanga akazi gakomeye muri iyi shampiyona y'u Rwanda.



Source : https://yegob.rw/ndayishimiye-didier-yafashije-as-kigali-kwegukana-intsinzi-ya-mbere-mu-mwaka-mushya-wimikino/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)