NEC yasabye abakandida ku myanya y'ubusenateri kwitwararika mu bikorwa byo kwiyamamaza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 26 Kanama 2024, bisozwe ku wa 14 Nzeri 2024.

Mu kiganiro ubuyobozi bwa Komisiyo bwagiranye n'abakandida kigaruka ku kwitegura neza imigendekere y'ibikorwa byo kwiyamamaza, Perezida wayo Oda Gasinzigwa yabasabye gukomeza kurangwa n'ubupfura no kubahiriza ibiteganywa n'amategeko.

Ati 'Ni byiza ko bakurikiza gahunda tuba twumvikanyeho ariko cyane cyane iby'ingenzi ni ukugira ngo amabwiriza asobanura neza uburyo bagomba kubikora bayubahirize.'

Yongeye kubibutsa ko u Rwanda rwahisemo imiyoborere myiza iganisha ku iterambere ry'umuturage, bityo ko bakwiye kuyigenderaho mu gihe bazaba bageze mu nshingano.

Ati 'Ngira ngo twese turabizi, nk'Abanyarwanda tuzi inzira ya demokarasi n'inzira y'imiyoborere y'igihugu cyacu. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwiyemeje guhindura imiyoborere, rwiyemeza kugira imyiza yafasha abaturage mu bikorwa by'iterambere.'

NEC yagaragaje ko abakandida batemerewe kumanika ibibamamaza ku mavuriro, ku nsengero, ku ngoro z'ubutabera, ku nkingi z'amashanyarazi uretse iziriho ibyapa byagenewe kwamamaza hakurikijwe amabwiriza abigenga.

Mu gihe cyo kwiyamamaza kandi, abakandida babujijwe gukoresha umutungo wa Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko, babuzwa gutanga no kwakira ruswa, gukora cyangwa kuvuga icyahungabanya amahoro, ubumwe n'umutekano rusange by'Abanyarwanda.

Babujijwe kandi gushingira ku ivangura iryo ari ryo ryose cyangwa amacakubiri, gutuka cyangwa gusebya mu buryo ubwo ari bwo bwose undi mukandida, guhamagarira abaturage gukora igikorwa cyangwa kugira imyifatire byahungabanya imigendekere myiza y'amatora no gukoresha ibirango by'umutwe wa Politiki ku mafoto cyangwa ku nyandiko byamamaza umukandida.

Amatora ateganyijwe ni ay'Abasenateri 12 batorwa hakurikijwe imitegekere y'igihugu, umusenateri umwe utorwa mu barimu n'abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Leta ndetse n'umwe utorwa mu barimu n'abashakashatsi baturuka muri kaminuza zigenga.

Ubusanzwe umutwe wa Sena ugirwa n'Abasenateri 26 barimo umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n'Inama Nyuguranabitekerezo y'Imitwe ya Politiki ndetse n'abo batorwa.

Abakandida bari ku rutonde rw'abemerewe kwiyamamaza ruriho 32. Barimo 28 bazatorwa n'inzego zihariye hakurikijwe inzego z'imitegekere y'igihugu, batatu bo mu mashuri makuru ya Leta n'umwe wo mu mashuri makuru yigenga.

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa ari kumwe na Visi Perezida wa NEC, Nicole Mutimukeye
Abakandida ku myanya y'ubusenateri bagaragarijwe uko bagomba kwitwara mu bihe byo kwiyamamaza
Nyuma yo kuganirizwa na NEC bafashe ifoto y'urwibutso
Nyirasafari Espérance ni umwe mu bongera kwiyamamaza
Dr Mukabaramba Alvera na we ashaka kongera kwiyamamaza indi manda
Prof. Niyomugabo Cyprien na we ashaka kongera kwiyamamariza indi manda
Uwera Peragie ashaka indi manda y'ubusenateri

AMAFOTO: Kwizera Remy Moses




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nec-yasabye-abakandida-ku-myanya-y-ubusenateri-kwitwararika-mu-bikorwa-byo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)