NESA yatangaje igihe umwaka w'amashuri wa 2024/2025 uzatangirira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambagara z'icyo kigo cyagaragaje ko amasomo azatangira ku wa 9 Nzeri 2024.

Ryakomeje rigaragaza ko ingengabihe n'itangazwa ry'amanota y'abanyeshuri basoje amashuri abanza n'icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye bizatangazwa vuba.

Ku bijyanye n'ibizamini bisoza amashuri abanza, abanyeshuri barenga ibihumbi 200 nibo babikoze barimo abahungu barenga ibihumbi 91 n'abakobwa barenga ibihumbi 111.

Umwaka ushize Mineduc yagaragaje ko abakobwa bakunze gutsindira ku kigero cyo hejuru ugereranyije na basaza babo kuko mu banyeshuri bakoze ibizamini uko bari 201.679, hatsinze 91,09%, muri bo 55,29% bari abakobwa mu gihe 44.71% ari abahungu.

ITANGAZO RIJYANYE N'ITANGIRA RY'UMWAKA W'AMASHURI WA 2024/2025 pic.twitter.com/G3Er1SXVgr

â€" NESA Rwanda (@NESA_Rwanda) August 20, 2024




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nesa-yatangaje-igihe-umwaka-w-amashuri-wa-2024-2025-uzatangirira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)