Ngoma: Amashimwe y'urubyiruko rwahoze ruba mu mihanda rwabiretse rukiteza imbere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi koperative yitwa Hinduka New Vision ibarizwamo urubyiruko rugera kuri 60 rwahoze ku mihanda yo muri uyu Mujyi rwiba abaturage mu isoko ndetse runanywa ibiyobyabwenge.

Kuri ubu bamwe muri urwio rubyiruko basigaye batunzwe no kwikorera imizigo, abandi bakadoda inkweto, harimo abakora amagare n'akandi akazi gatandukanye gatuma nibura bizigamira 2000 Frw buri Cyumweru.

Ni nyuma yo kuganirizwa na Cartas Rwanda Diyoseze ya Kibungo ku bufatanye n'ubuyobozi bw'Akarere aho byatumye bareka ibiyobyabwenge n'ubujura bagashaka imirimo bakora.

Habimana Assouman wahoze yiba abaturage mu isoko ndetse ananywa ibiyobyabwenge, yavuze ko urukundo yeretswe na Cartas Rwanda ndetse n'inama yagiye ahabwa ari byo byatumye ahitamo guhinduka ava mu kunywa ibiyobyabwenge ahubwo atangira gukora akazi k'ubukarani.

Yavuze ko aka akazi nibura ku munsi kamuha ibihumbi 10 Frw, byatumye anashaka umugore kuri ubu bamaze no kubyarana umwana umwe.

Ati 'Ubu impinduka ziragaragara ku muntu wese unzi kera niba mu isoko, nywa ibiyobyabwenge turahura akanyoberwa. Abantu bakinywa ibiyobyabwenge nabasaba kubireka kuko nta cyiza cyabyo ahubwo biragushuka.'

Kabirigi Yunussu ufite imyaka 28 ni umwe mu bahoze banywa ibiyobyabwenge ndetse banatega abantu bakabambura utwabo mu Mujyi wa Ngoma. Yavuze ko nyuma yo kuganirizwa akabwirwa ububi bw'ibiyobyabwenge yabiretse atangira gukora akazi k'ubukarani kakaba kamutunze umunsi ku munsi.

Ati 'Caritas Rwanda yadusanze hariya mu Mujyi turi abana bo mu muhanda baratuganiriza badusaba kuva mu kunywa ibiyobyabwenge ahubwo tugakora koperative yadufasha gutera imbere. Nyuma yo kutugira inama rero twarahindutse ntabwo tukibinywa, ntabwo tukiba, ubu twabaye abantu bazima. Ubu ku munsi ntabwo nabura 2000 Frw nariye nananyweye mu gihe kera narimbayeho nabi ninywera ibiyobyabwenge.'

Umukozi wa Cartas Rwanda Diyoseze ya Kibungo, Sr Marie Drocella Dusabimana, yavuze ko kugira ngo aba bana babakure ku muhanda babanje kubereka urukundo bakajya babatumira bakabaganiriza, bakabatega amatwi bakumva impamvu yatumye buri mwana wese ahitamo kujya kuba ku muhanda.

Muri iyo gahunda umuryango Caritas Rwanda Diyoseze ya Kibungo muri uyu mwaka ushize wafashije abana 132 kubakura ku muhanda ndetse no mu biyobyabwenge. Abo barimo 60 bashingiye koperative muri Ngoma n'abandi bagiye bari hirya no hino ku ma Paruwasi bagenda bafashwa n'abihayimana.

Kabirigi yavuze ko yishimiye ubuzima abayemo nyuma yo kuva ku muhanda aho yanyweraga ibiyobyabwenge
Habimana Assouman avuga ko kuva yareka ibiyobyabwenge ndetse no kwiba asigaye yarateye imbere aho afite umugore n'abana
Sr Dusabimana avuga ko bafashije abarenga 130 umwaka ushize kuva ku mihanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-amashimwe-y-urubyiruko-rwahoze-ruba-mu-mihanda-rwabiretse-rukiteza-imbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)