Ngoma: Kiliziya Gatolika irifuza kubaka ibitaro bishya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umushinga uri gutekerezwa na Kiliziya Gatolika aho IGIHE yamenye amakuru ko ibyo bitaro bizubakwa mu Murenge wa Sake ndetse n'ikibanza cyamaze kuboneka, Kiliziya Gatolika ngo iri kureba ahazava amafaranga kuburyo batangira kubaka.

Musenyeri wa Diyoseze ya Kibungo, Jean Marie Vianney Twagirayezu, yavuze ko koko icyo gitekerezo bakigize ariko ko bakigisha inama inararibonye mu buvuzi mu kureba uko icyo gitekerezo cyashyirwa mu bikorwa neza.

Ati 'Ni icyifuzo ariko ntabwo twavuga ko ari umushinga wamaze kunozwa neza, biracyari mu bitekerezo, akamaro rero uzagira kazaba kenshi nushyirwa mu bikorwa, ubu uracyari mu bitekerezo no kugisha inama inararibonye muri urwo rwego.'

Uretse uwo mushinga Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Kibungo yanatangiye kubaka ikigo kizajya cyakira kikanita ku bantu bafite ubumuga. Kuri ubu inzu zizaba zigize icyo kigo zatangiye kubakwa mu Murenge wa Sake.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma umwaka ushize bwavuze ko nihubakwa ibitaro bya Sake bizafasha cyane mu kuganira ibitaro bya Kibungo kuburyo abaturage bo mu mirenge ya kure bagorwaga no kuza kuhivuriza basaba basubijwe.

Kuri ubu mu Karere ka Ngoma habarizwamo ibitaro bya Kibungo gusa aho byakira abarwayi bo mu bigo Nderabuzima 15, muri rusange ibi bitaro byakira abaturage barenga ibihumbi 400 harimo abaturuka mu bigo Nderabuzima bya kure nka Rukumberi,Sake, Mugesera , Jarama n'ahandi.

Musenyeri wa Diyoseze ya Kibungo, Jean Marie Vianney Twagirayezu, yavuze ko bifuza kubaka ibitaro by'Akarere ka Ngoma byunganira ibihari ariko uwo mushinga ukaba ukiri igitekerezo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-kiliziya-gatolika-irifuza-kubaka-ibitaro-bishya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)