Ni amahirwe kuri APR FC ni n'amahirwe kuri twe - Umutoza wa Azam FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya-Senegal utoza Azam FC, Youssouph Dabo yavuze ko abizi neza ko umukino bazakina na Rayon Sports ejo bizafasha APR FC kubabona ariko na bo bafite amahirwe ko APR FC izakina na Simba SC ejo muri Tanzania.

Ni nyuma y'uko iyi kipe igeze mu Rwanda aho ejo ku wa Gatandatu bazakina na Rayon Sports muri Rayon Day 2024.

Youssouph Dabo yavuze ko uyu mukino uzafasha Azam FC kwitegura APR FC muri CAF Champions League.

Ati "Ni amahirwe kuri twe kugira ngo tumenyere ikirere. Ni amahirwe kuri twe mbere y'umukino w'ingenzi kuri twe tuzakina na APR FC, murabizi ko rimwe na rimwe hari igihe mugera mu gihugu mukagira ibibagora, rero kuri iyi nshuro twashakaga no kureba uko muri iki gihugu biba bimeze, ntabwo nzi ubutaha uko bizaba bimeze ariko uyu munsi ubwo twageraga ku kibuga cy'indege byari byiza."

Yakomeje avuga ko iyo bigeze mu irushanwa amakipe amwe n'amwe agerageza kugora ayo bazahura ageze ku kibuga cy'indege ariko akaba yifuza ko uko bakiriwe uyu munsi ari n'ako APR FC yazabakira.

Yavuze ko kandi abizi neza ko ejo hari abantu bo muri APR FC bazaza kureba umukino wa Rayon Sports na Azam, gusa ngo na bo bafite amahirwe ko ejo APR FC na yo izakinira Dar es Salaam na Simba SC kuri Simba Day.

"Twamaze kwinjira mu mukino, kuko ndabizi ejo hari abo muri APR FC bazaza kureba imikinire y'abakinnyi bacu. Kuri bo ni amahirwe yo kureba ikipe yacu ejo ariko na bo ejo bazakinira Dar es Salaam, ni amahirwe rero kuri twe, natwe tuzabareba."

APR FC izakina na Azam FC mu mukino w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League, umukino ubanza uzabera muri Tanzania tariki ya 17 Kanama 2024 mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 24 Kanama 2024.

Umutoza wa Azam FC yavuze ko yo na APR FC bazungukira mu mikino ya gicuti bazakina



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-amahirwe-kuri-apr-fc-ni-n-amahirwe-kuri-twe-umutoza-wa-azam-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)