Ni ibyishimo bikomeye- Alliah Cool nyuma yo g... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bihembo byatanzwe ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 4 Kanama 2024, mu muhango wabereye muri Marriott Hotel. Ni nyuma y'iminsi ibiri yari ishize inama '100 Most Notable Peace Icons Africa' ishamikiye kuri ibi bihembo iri kubera i Kigali, ihuje abavuga rikumvikana mu ngeri zinyuranye.

Ni ibihembo byari bihatanyemo abanyapolitiki, abavuga rikijyana muri Sinema, ubuhanzi, ubugeni n'abandi bagaragaza ko bafite ibikorwa byinshi bakoreye Sosiyete.

Alliah Cool usanzwe ari umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda, yari ku rutonde rw'abahatanira ibihembo, ndetse yaje gushyikirizwa igihembo cy'umunyarwandakazi wateje imbere abari n'abategarugori mu bihe bitandukanye.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Alliah Cool yavuze ko yiyumvise neza nyuma yo guhabwa iki gikombe 'nk'umuntu usanzwe ukorera ubuvugizi abari n'abategarugori byumwihariko kandi ndi muri 'Entertainment' (imyidagaduro' ari nayo mpamvu nyine nahawe iki gikombe'. Yanahawe 'Certificate' ashimirwa ibikorwa bye byafashije benshi muri sosiyete.

Iyi nama yatangiwemo ibi bihembo yateguwe n'ikigo '100 Most Notable Peace Icons Africa' bafatanyije na Peace Ambassador Agency Worldwide, Davdan Peace ndetse na Advocacy Foundation. Yitabiriwe n'abantu barenga 1000 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi  cyane cyaane muri Afurika.

Muri rusange ibi bihembo byahawe indashyigikirwa mu bikorwa byahinduye ubuzima bw'umubare munini nko muri Politiki, 'Business', kwihangira imirimo, Siyansi, Ubuhanzi, Ibikorwa by'uburagiraneza, imyidagaduro n'ibindi binyuranye. Â Ã‚ 

Uretse Alliah Cool, ibi bihembo byanahawe abarimo: Dr Imane Kendili, Amb.Adeniran Michael Timothy, Dr. David Didier Lissassi Assogba, Yar Telar Ring Deng, Ifeanyi Ariekpere Ajuzie;

Yusuy Shehu Tijani, Mohmmed Tijjani Sabiu, Angel Josephat Natianota, Kojo Mensa Amissah, Peter Asiimwe, Kamaldeen T. Kuku, Smelly Dube, Higgins Peter, Hero Chinedu Usiagwu, Dauga Lawal, Abdelhak Najib n'abandi. Â Ã‚ 

Umuyobozi Ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'iyi nama, Amb Dr. Kingsley Amafibe yagaragaje ko abahawe ibi bihembo 'ni abantu bakoze ibikorwa byiza byasize umurage, kandi bizabera urumuri ibisekuru bizaza mu gihe kiri imbere'.

Alliah Cool yahawe igikombe ku bwo kuvuganira abari n'abategarugori byatangiwe i Kigali 

Alliah Cool yahawe 'Certificate' ashimirwa uruhare rwe muri Sinema


Alliah Cool yahawe iki gikombe mu byatanzwe n'abanya-Nigeria mu nama yabereye i Kigali


Alliah yavuze ko yakozwe ku mutima no kuba yarashimiwe ibikorwa bye mu guteza imbere abagore


Ibi bihembo byahawe abantu banyuranye cyane cyane bo muri Nigeria no mu bindi bihugu 


Alliah Cool ari kumwe na Jackson Mucyo [Uri iburyo] utegura ibihembo bya Rwanda International Movie Awards









Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145614/ni-ibyishimo-bikomeye-alliah-cool-nyuma-yo-guhabwa-igihembo-kubera-kuvuganira-abagore-amaf-145614.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)