Ni urwibutso rukomeye kuri twe! Imbamutima z... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu birori bikomeye by'urwibutso byabereye kuri Sitade Amahoro, ahari hakoraniye abantu ibihumbi 45 bo mu bice bitandukanye by'u Rwanda n'inshuti z'u Rwanda.

Ni umuhango wari umaze igihe utegerejwe, kandi koko wafashe umunsi wose. Kuva saa kumi n'imwe z'igitondo kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, ibihumbi by'abantu bari banogewe no kwihera ijisho Akarasisi k'Ingabo z'u Rwanda na Polisi, abaperezida barenga 20 bitabiriye uyu muhango, indahiro ya Perezida Kagame n'ibindi.

Ibyishimo byanatashye mu mitima ya benshi nyuma yo kwihera ijisho uburyo abahanzi batanu babataramiye barimo Senderi Hit wabimburiye abandi byanatumye ku mazina ye yongeraho izina 'Rubimburirabahanzi', akurikirwa na King James, Bwiza, Ariel Wayz ndetse na Chriss Eazy.

Wabaye umuhango udasanzwe kuri aba bahanzi, kuko bizandikwa mu mateka nk'abahanzi baririmbye mu irahira rya Perezida Kagame. Aba bahanzi batoranyijwe mu bandi benshi baririmbye mu bikorwa byo kwiyamamaza kuri Perezida Paul Kagame.

Ni urwibutso rudasaza kuri twe, kandi byari ubukwe kuri twe

Mu kiganiro na InyaRwanda, Senderi Hit wamamaye mu ndirimbo zigaruka ku burere-mboneragihugu, yavuze ko kuva yaririmba mu muhango w'irahira rya Perezida Paul Kagame agendana ishimwe ku mutima, ariko kandi anashima inzego z'igihugu zamugiriye icyizere.

Ati 'Ndishimye cyane, ndashima Imana, ndishimira icyizere igihugu cyiba cyaduhaye ngo dutaramire Abanyarwanda n'abanyamahanga baje kwifatanya natwe Abanyarwanda.'

Yavuze ko biriya birori abigereranya n'ubukwe, kandi ni amateka adasanzwe yanditswe mu mutima we no mu mitima y'Abanyarwanda bose muri rusange.

Ati 'Ni ubukwe, ni amateka, ni igihango, ni ubudasa, ni ibirori byiza cyane. Ni urwibutso ku bahanzi bose baririmbye mu kwamamaza no mu irahira rye. Nyakubahwa Perezida Kagame turamushimiye cyane.'

Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman, yabwiye InyaRwanda ko ari iby'agaciro katagereranywa kuba yahawe umwanya akaririmba mu irahira rya Perezida Kagame.

Yavuze ko kimwe 'n'abandi banyarwanda njye n'umuryango wanjye dukunda umusaza cyane'. Yungamo ati 'Ku bw'ibyo kuba aho ari bisobanuye ibintu bikomeye. Sindabimenyera kandi sinzigera mbimenyera bihora ari bishya. Turamukunda.'

Ni ibintu ahuriyeho n'umuhanzikazi Bwiza wabwiye InyaRwanda ko ari umugisha udasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko kuba amaze imyaka ibiri mu muziki agahabwa umwanya wo kuririmba mu birori byo kwamamaza Perezida Kagame akaririmba no mu irahira rye, ni urwibutso rudasaza kuri we.

Ati 'Ndishimye cyane kuba naririmbye mu birori byo kurahira k'Umukuru w'Igihugu. Nagiriwe amahirwe yo kumuherekeza muri 'Campaign' n'igihe yiyamamazaga none n'ubu natewe ishema cyane no kuba ku munsi wo kurahira nari umwe mu bagiriwe amahirwe yo gutaramira abitabiriye ibirori.'

Chriss Eazy wo muri Giti Business Group yavuze ko kuririmba mu irahira rya Perezida Kagame byamwongereye imbaraga n'ubushake mu rugendo rwe rw'umuziki.

Yavuze ko uriya munsi udasanzwe mu buzima bwe kuko 'urukundo rwahuye no guhaza umutima'. Uyu muhanzi yavuze ko uyu mwaka uzahora mu mateka y'umuziki we, kuko bwari ubwa mbere atoye Umukuru w'Igihugu, bwari ubwa mbere ahuye na Perezida Paul Kagame, ndetse bwari ubwa mbere 'arahiye mpari'.

Chriss Eazy ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo 'Sekoma', yavuze ko yabifashe nk'itsinzi ye kuko yagize uruhare mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame. Ati 'Kuri njye nabifashe nk'itsinzi yanjye kuko no muri 'Campaign' twaragendanye hose." 

Manda nshya ni intangiriro yo gukora ibirenze

Mu ijambo rye ryari mu rurimi rw'Ikinyarwanda n'Icyongereza, Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda ko bongeye kumugirira icyizere cyo kubayobora.

Yagize ati 'Ndagira ngo mbere na mbere nshimire Abanyarwanda mwese kuba mwongeye kungirira icyizere. Nishimiye kongera kubabera umuyobozi ari we Perezida muri iyi manda nshya dutangiye.'

Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko ibihe byo kwiyamamaza kwe n'amatora byabereye Abanyarwanda bose ibihe by'ibyishimo, kandi imibare y'abitabiraga igaragaza ukuri kuri biriya bihe.

Ati 'Miliyoni z'Abanyarwanda bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza, kandi hafi ya bose baratoye. Ntabwo ari imibare gusa, ahubwo birenze ibyo twiboneye n'amaso n'ibyo twanyuyemo muri icyo gihe. Ukuri kurivugira: Abanyarwanda twagaragaje ubumwe n'intego duhuriyeho yo kwigenera ahazaza hacu. Iki ni cyo tumaze iyi myaka yose ishize duharanira.''

Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwageze ku bintu birenze ibyari byitezwe. Ati: 'Birenze ibyo amagambo yasobanura, ushingiye ku ho twahereye'.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko iyi manda nshya y'imyaka itanu iri imbere 'ni intangiriro yo gukora ibirenze kugira ngo ibyo twifuza tubigereho.'

Akomeza ati 'Kuki se n'ubundi tutarenza ku byo twakoze? Kubitekereza, ntabwo ari ukurota, birashoboka. Twabikora, kandi tuzabikora.'

Perezida Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere mu matora yabaye ku wa 14-15 Nyakanga 2024. Yatowe ku majwi 99.18%. 


Senderi Hit yabimburiye abandi bahanzi kuririmba mu birori by'irahira rya Perezida Kagame


King James yanyuze benshi binyuze mu ndirimbo ze zo hambere zakunzwe


Senderi Hit yatangaje ko kuririmba mu birori by'irahira rya Perezida Kagame byabaye urwibutso rudasaza mu buzima bwe


King James ari kumwe na Senderi Hit nyuma yo gutanga ibyishimo mu irahira rya Perezida Kagame

Chriss Eazy yavuze ko umwaka wa 2024 wabaye udasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki n'ubuzima 

Riderman yavuze ko we n'umuryango we bakunda Kagame, kandi yishimiye kuririmba mu irahira rye 


Senderi Hit ari kumwe n'umuhanzi Bwiza bahuriye ku rubyiniro mu irahira rya Perezida Kagame

 

Perezida Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda mu matora yo ku wa 14-16 Nyakanga 2024, ku majwi 99.18% 

Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda ko bongeye kumugirira icyizere cyo kubayobora

 

Kagame yashimiye ba Perezida João Lourenço wa Angola na William Ruto wa Kenya



















Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145828/ni-urwibutso-rukomeye-kuri-twe-imbamutima-zabahanzi-baririmbye-mu-irahira-rya-perezida-kag-145828.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)