Musanase Laura wamenyekanye nka Nikuze muri filime 'City Maid', yashimangiye urwo akunda umuhanziTriqa Blu wo muri Nigeria.
Hari hashize iminsi kuva muri Kamena 2024 ku mbuga nkoranyambaga hasakazwa amashusho ya Nikuze na Triqa Blu bari mu kugirana ibihe byiza mu bikorwa bitandukanye bibera mu Mujyi wa Kigali.
Amashusho y'aba bombi bari gusangira mu tubyiniro dutandukanye akunze gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamwe bagakeka ko haba hari urukundo hagati yabo.
Gusa inshuro zose bagiye babazwa ku rukundo rwa bo bararuciye bararumira, ntibagira icyo bavuga.
Mu minsi ishize ku munsi wiswe 'International Soulmates day' (umunsi mpuzamahanga wahariwe umuntu ugusobanukirwa byimazeyo kandi mukundana), ni bwo Nikuze yasangije abamukurikira ifoto ye na Triqa Blu biba ikimenyetso gishimangira urwo bakundana.