Nishimiye gutsinda Rayon Sports igitego kandi nari narahagaritse gukina - Iragire Saidi wayikiniye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iragire Saidi yavuze ko yishimiye gutsinda Rayon Sports yahoze akinira nubwo yari yararetse umupira akigira mu bindi.

Uyu mukinnyi wasinyiye Amagaju FC mbere y'uko uyu mwaka w'imikino wa 2024-25 utangira, ni we waraye uyitsindiye igitego cyatumye Rayon Sports ibura amanota 3.

Ni igitego cya kabiri cy'Amagaju cyaje mu minota y'inyongera gituma amakipe yombi asoza anganya 2-2.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Iragire Saidi yavuze ko yishimiye cyane gutsinda Rayon Sports yahozemo kuko byanasubije abibazaga aho yagiye.

Ati "ni igitego cyanshimishije cyane, nongera ngaragariza buri wese, bamwe bari barambuze ngo Saidi yagiye he, ariko nagarutse ndi wa wa wundi bari bamenyereye, ntsinze ikipe nahozemo ni ibintu by'agaciro cyane kuri njye biranshimishije cyane."

Yakomeje avuga ko umupira yari yarawuhagaritse yigira muri Oman gukora ibindi gusa ntibyamuhira.

Ati "iby'umupira nari narabiretseho gato nari narabonye amahirwe yo kujya hanze nubwo bitakunze ariko ubu nagarutse. Ibyo nakoraga ni iby'ubuzima busanzwe bitandukanye na ruhago ariko ntabwo byampiriye mbona kugaruka mu rugo, nari muri Oman."

Iragire Saidi ni umwe mu bakinnyi beza bakinaga muri shampiyona y'u Rwanda mu myaka itambutse, yakiniye amakipe arimo Mukura VS na Rayon Sports.

Iragire Saidi yishimiye gutsinda igitego Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nishimiye-gutsinda-rayon-sports-igitego-kandi-nari-narahagaritse-gukina-iragire-saidi-wayikiniye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)