Nshuti Dominique Savio yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we bamaranye imyaka irenga 7 bakundana (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nshuti Dominique Savio yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Uwase Tracy Tricia bari bamaze imyaka irenga 7 bakundana.

Ni umuhango wabaye ku wa Kane w'iki cyumweru tariki ya 8 Kanama 2024 ukaba warabereye mu Murenge wa Remera.

Nyuma y'imyaka 7 y'uburyohe bw'urukundo, bakaba bahisemo kubana akaramata igihe basigaje ku Isi bakakimara bari kumwe.

Nshuti Dominique Savio na Umutesi Tracy Tricia bagiye bakunda kugaragarizanya urukundo ku mbuga nkoranyambaga babwirana amagambo meza y'urukundo.

Mu kiganiro kihariye Savio aheruka kugirana n'ikinyamakuru ISIMBI muri Gashyantare uyu mwaka yavuze ko urukundo rwe na Tricia rugeze aharyoshye ndetse ko Imana ibihaye umugisha uyu mwaka bakora ubukwe, akajya kwa Tracy kumusaba akanamukwa ubundi bakajya imbere y'Imana na yo ikabiha umugisha.

Ati 'Imana nibishaka n'uyu mwaka birashoboka, inzoga zanywebwa mbirimo cyane. Ni we (Tracy) tukiri kumwe nta wundi.'

Muri 2017 ni bwo aba bombi urukundo rwa bo rwatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru ubwo Nshuti Savio yakiniraga Rayon Sports.

Nk'abantu bakundana hari ibyo bataje guhuza bituma batandukana aho muri 2019 Tracy yaje kubwira itangazamakuru ko afite undi mukunzi.

Aba bombi bari bazi icyo bapfuye ndetse banamaranye igihe, baje kwiyunga bongera gusubira mu rukundo ubu bakaba biyemeje kubana akaramata.

Nshuti Dominique Savio yamenyekanye cyane muri Rayon Sports yakiniye kuva 2015 ubwo yari avuye mu Isonga, yayikiniye kugeza 2017 ubwo yajyaga muri AS Kigali yakiniye umwaka umwe agahita ajya muri APR FC na yo ayikinira umwaka umwe ari na bwo muri 2019 yahitaga ajya muri Police FC aheruka gutandukana na yo.

Savio na Tracy bari bamaze imyaka irenga 7 bakundana
Byari ibyishimo bikomeye kuri Savio na Tracy
Nshuti Savio yasezeranye imbere y'amategeko



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nshuti-dominique-savio-yasezeranye-imbere-y-amategeko-n-umukunzi-we-bamaranye-imyaka-irenga-7-bakundana-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)