Ntabwo ibintu by'ubugoryi abasifuzi bakoze ari byo – Mashami Vincent mu mvugo ikakaye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yifatiye ku gahanga abasifuzi basifuye umukino batsinzwemo na CS Constantine muri CAF Confederation Cup aho yabashinje kubogama.

Police FC yatsinzwe umukino ubanza w'ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup na CS Constantine 2-0, ni mu mukino wabereye muri Algeria ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize.

Nyuma y'uyu mukino, umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yanenze cyane abasifuzi basifuye uyu mukino kuko bagaragaje kubogama cyane.

Ati 'Abasifuzi bakwiye kwishima kuko bakoze neza, icyo bashakaga bakigezeho guhera umukino utangiye ntibatworoheye. Ndihanganisha ikipe yanjye kuko ntabwo yari ikwiye abasifuzi nk'aba.'

Yakomeje avuga ko gutsindwa ntaho bitaba ariko gutsindwa bigizwemo uruhare n'abasifuzi avuga ko bakoze ibintu by'ubucucu, ari ibintu bibabaje cyane.

Ati 'Wenda ushobora gutsindwa kuko ari umunsi mubi, dushobora gutsindwa ariko iyo ubonye ibintu by'ubucucu abasifuzi bakora ndakeka atari byo, ni yo mpamvu rimwe na rimwe umupira wa Afurika buri gihe ntaho ugera, ntabwo tuzi icyo dushaka kubera imisifurire mibi, ushobora gutsinda no gutsindwa ariko reka umukino ugende uko wakagenze, wikwerekana uruhande uriho.'

'Njyewe ndashimira abasore banjye kuko twakinnye n'abasifuzi, dukina n'ikipe nziza nka CS Constantine, ndi kumwe n'abasore kuko ibyabaye byari bigoye ko twatsinda bitewe n'aba basifuzi.'

Abajijwe niba yizeye ko ashobora kuzayikuriramo mu Rwanda, yavuze ko byose bishoboka kuko hakiri indi minota 90 yo gukina.

Ati 'birashoboka kuko ntabwo turi ikipe mbi kandi iyo urebye uko twitwaye n'uko twakinnye n'ibihe bitari bitatworoheye, turi ikipe nziza, turacyafite iminota 90 reka dutegereze tuzarebe ni iki kizaba.'

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuzabera kuri Kigali Pele Stadium ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024, ni umukino isabwa gutsinda ku kinyuranyo cy'ibitego 3.

Mashami Vincent yanenze abasifuzi ku buryo bukomeye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntabwo-ibintu-by-ubugoryi-abasifuzi-bakoze-ari-byo-mashami-vincent-mu-mvugo-ikakaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)